Abanya-Kenya bongeye kwiharira ibihembo muri Marathon mpuzamahanga y’amahoro (AMAFOTO)

Mu irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru "Kigali International Peace Marathon", abanya-Kenya ni bo bihariye imyanya ya mbere

Ni irushanwa ryatangiriye kuri Stade Amahoro, aho ryari riri mu byiciro bitatu birimo abasiganwa byo kwishimisha (Run for Peace) ku ntera ya Kilometero 10, Igice cya Marathon ku ntera ya 21,097 kms ndetse na Marathon yuzuye ku ntera ya 42,195 Kms.

Muri ibi byiciro byose, nta munyarwanda wigeze yegukana umwanya wa mbere, aho abakinnyi bakomoka muri Kenya, n’undi umwe ukomoka Uganda ari bo begukanye imyanya ya mbere.

Uko abakinnyi bagiye bitwara

Igice cya Marathon(21kms)/Abagabo

1. Kiminine Shadrack (Kenya): 01h04’36"
2. Sane Mathew (Kenya): 01h05’03"
3. Chemjor Festus (Kenya): 01h05’14"
4. Muhitira Felicien (Rwanda): 01h05’22"
5. Mnangat Willy (Kenya): 01h05’46"

Igice cya Marathon (21kms)/Abagore

1. Chepchirchil Celestine (Kenya): 01h14’44"
2. Yankurije Marthe (Rwanda): 01h14’56"
3. Martha Akeno (Kenya): 01h15’00"
4. Chebet Norah (Kenya): 01h15’31"
5. Chesang Kakuli (Kenya): 01h17’24"

Marathon yuzuye (42kms)/Abagabo

1. Philip Kiplimo (Uganda): 02h20’21"
2. Tallam James (Kenya): 02h21’01"
3. Reuben Kemboi (Kenya): 02h22’41"
4. Hosea Kiprotich (Kenya): 02h23’19"
5. Jacson Limo (Kenya): 02h23’35"

Marathon yuzuye (42kms)/Abagore

1. Jepchirchir Korir (Kenya): 02h41’28"
2. Rutto Beatrice (Kenya): 02h43’28"
3. Rumokor Elizabeth (Kenya): 02h43’58"
4. Salina Jebet (Kenya): 02h52’18"
5. Kimaiyo Edna (Kenya): 02h56’10"

Amwe mu mafoto yaranze iri siganwa

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ahahantu niheza kabisa numugipe

esta yanditse ku itariki ya: 16-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka