Dore uko Abanya-Kenya bongeye kwegukana ‘Kigali International Peace Marathon 2024’ (Amafoto + Video)

Umunya-Kenya Laban Korir mu bagabo ndetse na mugenzi we Joan Kipyatich mu bagore begukanye irushanwa mpuzamahanga mu gusiganwa ryitiriwe amahoro ’Kigali International Peace Marathon 2024’ ryabaye ku cyumweru tariki 09 Kamena 2024.

Ni irushanwa ryabaye ku nshuro ya 19, ryitabirwa n’abakinnyi 10,183 bari mu byiciro bitandukanye bitewe n’irushanwa kuko muri Half Marthon y’ibilimetero 21 hasiganwe abakinnyi 3,605, muri Full Marathon y’ibilometero 42 hasiganwa abakinnyi 1,142 naho muri ’Run For Peace’ y’ibilometero 10 hasiganwa abakinnyi 5,456.

Ni irushwana ryari rifite ubwitabire bwinshi ugereranyije n’andi yagiye aba, ndetse ryitabiriye n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo mu Rwanda Aurore Mimosa Munyangaju, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri, Lt Col (Rtd) Kayumba Lemuel, ndetse n’abandi.

Irushanwa ryatangijwe n’abasiganwa mu cyiciro cya ’Run For Peace’ cyari kirimo Ange Kagame ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, gikurikirwa n’ ikiciro cya Half Marathon kihariwe n’abanyakenya.

Muri iki cyiciro cya Half Marathon, umunya-Kenya Francis Kipkorir yegukanye umwanya wa mbere akurikirwa na mwenewabo Leonard Kipkoech Langat wamurushije amasegonda atatu, naho ku mwanya wa gatatu haza Umunyarwanda Mutabazi Emmanuel wegukanye Umudali wa Bronze nyuma yo kurushwa amasegonda 22.

Mu kiciro cy’abagore, muri Half Marathon Umunya-Kenya Winfridah Moraa Moseti yegukanye umudali wa Zahabu, Vivian Jepkogei Cheruiyot aba uwa kabiri yegukana umudali wa Feza nyuma yo kurushwa isegonda rimwe n’uwa mbere naho Umunyarwandakazi Imanizabayo Emeline yegukana umudali wa Bronze nyuma yo kuba uwa gatatu.

Muri iki cyiciro, aba mbere mu bagabo ndetse n’abagore bahembwe Amadorali ibihumbi ibihumbi 5, naho abegukanye umwanya wa Kabiri bahembwa Amadorali ibihumbi 4.

Mu cyiciro cy’abagabo muri Full Marathon Umunya-Kenya Laban Korir yegukanye ’Kigali International Peace Marathon 2024’ akoresheje amasaha abiri, iminota 16 n’amasegonda atandatu. Uyu yakurikiwe na mwenewabo Cornelius Kipeti Kiplagat wasizwe amasegonda 12 gusa.

Naho mu bagore uwa mbere, umunya-Kenya Joan Kipyatich yakoresheje amasaha abiri, iminota 33 n’amasegonda 27, akurikirwa n’Umunya-Ethiopia, Meseret Abebavehu warushijwe iminota itatu, ku mwanya wa gatatu hagarukaho umunya-Kenya witwa Florence Chepsoi Jepkosgei warushijwe iminota itandatu.

Muri Full Marathon mu cyiciro cy’abagabo ndetse n’abagore aba mbere bahembwe amadorali ibihumbi 20 naho ababaye aba kabiri bahembwa amadorali ibihumbi 15.

Muri rusange abitabiriye Kigali International Peace Marathon ku nshuro ya 19 baturutse mu bihugu 35 birimo Canada, Denmark, Pologne, u Butaliyani, Brazil, Jamaica, Singapore, Nigeria, Ghana n’ibindi. Imibare igaragaza ko abiyandikishije kwitabira ari 10,183 barimo abanyamahanga 4,001 mu gihe abandi 6,182 basigaye ari Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga batuye mu Rwanda.

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka