Abakobwa bakina imikino ngororamubiri bibafasha mu buzima bw’imyororokere

Bamwe mu bagore bigeze gukina imikino ngororamubiri bemeza ko byabafashije kugira uruhare mu kwifatira ibyemezo no kubarinda mu gihe cy’imyororokere. Ibi kandi binemezwa n’ubushakashatsi bwabikozweho.

Nubwo kuva kera imikino mu bari n’abagore yafatwaga nk’ubushegabo, ubushakashatsi bwakozwe bwagaraje ko benshi muri bo bagiye bagira uruhare mu kwifatira ibyemezo ugereranyije n’abatarayikinnye.

Christopher Bongozonga, ushinzwe kumenyekanisha FIFA binyuze mu itangazamakuru, avuga ko imyumvire y’abantu ku bagore bakina imikino itandukanye n’ukuri ku mibereho yabo mu buzima busanzwe.

Ati: “Umukobwa ukina aba atekereza gukina umukino ukurikira, uburyo yazatoranywa mu mikino ya Olyimpic, mu gihe udakina aba afite igihe cye cyose cyo kwiyitaho areba ikimero cye”.

Bongozonga yemeza ko ibyiza byo gukina imikino ku bari n’abategarugori mu mibereho yabo bitamenyekana kubera kutagira uruvugiro.

Ubwo yatangaga ikiganiro, kuri uyu wa gatatu tariki 11/07/2012, mu mahugurwa y’iminsi itatu y’Ishyirahamwe ry’abagore ry’imikino ku isi (Women Federation), Bongozonga yavuze ko ikibazo cyo kutagira uruvugiro giterwa ahanini n’uko abagore ubwabo batavugira ibikorwa byabo.

Mbabazi yabashije kurera abana be mu kinyabupfura abikuye ku kazi akora ko gusifura no gutoza.
Mbabazi yabashije kurera abana be mu kinyabupfura abikuye ku kazi akora ko gusifura no gutoza.

Muri aya mahugurwa yari agamije kurebera hamwe uburyo umwana w’umukobwa yatera imbere mu Rwanda, Bongozonga yatanze uburyo u Rwanda ari rwo rufite umubare munini w’abagore mu nteko ishinga amategeko ku isi ariko ugasanga imikino mu bakobwa ikiri inyuma.

Penina Mbabazi, umwe mu bari bitabiriye aya mahugurwa ukora akazi k’ubutoza kuva mu 1999, yavuze ko nawe kuba yarakinnye imikino byamufashije mu buzima bwe.

Yavuze ko usibye kumurinda gutekereza imibonano mpuzabitsina, yashoboye kurera abana be mu kinyabupfura abikuye ku kazi akora ko gusifura ku rwego mpuzamahanga no gutoza.

Uyu mugore wubatse n’abana babiri, avuga ko nyuma y’uko atangira gutoza ikipe y’akarere ka Gicumbi guhera mu 1999, ubwo yakinaga ubuzima bwe yari yarabuhariye siporo ntagire umwanya wo gutekereza ku kubyara, kuko yari yarabihariye igihe cyabyo nyuma yo gukina.

Zimwe mu mbogamizi abagore bakina imikino bahura nazo kandi zibabuza gutera imbere, harimo gukomeza kwitwa ibicibwa mu muryango bikigaragara mu bihugu bya Afurika; nk’uko Bongozonga.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

jewe ndi umurundi nshimacane iciyumviro abakobwa b’urwanda bagize kandi ndagishigikiye kuko n’iburundi abantu nkabo barahari kuko arikuneza y’amagara yabo. jew nkubu ahantundi muri somalie ariko kubw’i
migenzo yabo ngo ntamukobwa yambara ikabutura canke ipantalo ngo agire sport ngo abantu bose boza kumufata ngo n’umusazi. ariko ingaruka yavyo ibigwara birabareje.

vyizigiro j.berchmas yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka