Abanyarwanda bakiriwe muri Brazil, ibendera ry’u Rwanda rirazamurwa-Amafoto

Kuri uyu wa mbere ni bwo itsinda ry’u Rwanda riri muri Brazil mu mikino Olpempike ryakiriwe ku mugaragaro, ndetse n’ibendera ry’u Rwanda rirazamurwa.

Ni umuhango wabereye muri Village Olympique, urangwa no kwakira aba bakinnyi bamaze kugera muri Brazil, hazamurwa ibendera ry’u Rwanda, hanaba imyiyereko n’imikino gakondo ya Brazill.

Ubwo ibendera ry'u Rwanda ryazamurwaga
Ubwo ibendera ry’u Rwanda ryazamurwaga
UMURUNGI Johanna, Elia Manirarora uyoboye itsinda riri Brazil, na Mayor wa Village Olympique
UMURUNGI Johanna, Elia Manirarora uyoboye itsinda riri Brazil, na Mayor wa Village Olympique
Abanyarwanda ubwo bakirwaga muri Village Olympique muri Brazil
Abanyarwanda ubwo bakirwaga muri Village Olympique muri Brazil

Abakinnyi babiri kuri barindwi bazahagararira u Rwanda ni bo bari bamaze kugera i Rio ari bo IMANIRAGUHA ELOI na UMURUNGI JOHANNA bombi bazarushanwa mu mukino wo koga.

Amabendera y'u Rwanda n'ibindi bihugu yazamuwe
Amabendera y’u Rwanda n’ibindi bihugu yazamuwe
Habaye n'ibirori byiganjemo umuco gakondo wo muri Brazil
Habaye n’ibirori byiganjemo umuco gakondo wo muri Brazil
U Rwanda rwatangaje ko rwishimiye kuba ruri muri Brazil
U Rwanda rwatangaje ko rwishimiye kuba ruri muri Brazil

Imaniraguha Eloi w’imyaka 21 yahageze kuwa kane 28.07.2016 aturutse I Phuket muri Thailande aho yari amaze umwaka ahugurirwa mu kigo cya FINA (Fédération Internationale de Natation), Umurungi Johanna w’imyaka 20 we yageze i Rio kuwa gatanu 29.07.2016 avuye i Torino muri Italie ari naho asanzwe abana n’umuryango we.

Undi mukinnyi wari uteganyijwe kuhagera ni NIYONSHUTI ADRIEN usiganwa ku magare kuri uyu wa mbere 01.08.2016, mu gihe abasigaye bane bazahagera mu gihe amarushanwa mu mikino yabo azaba yegereje, abo ni MUKASAKINDI CLAUDETTE na NYIRARUKUNDO SALOME (09.08.2016), BYUKUSENGE NATHAN (15.08.2016) na UWIRAGIYE AMBROISE (16.08.2016).

Imihango yo gufungura ku mugaragaro iyi mikino izaba ku wa Gatanu taliki ya 05 Kanama 2016, mu gihe imikino yo izasozwa ku wa 21 Kanama 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Twagezeyo tu nugufata ahantu utarwanye.kumahoro gusa.Imani ikomeje kutumenyekanisha

Mutijima Aman Yussuf yanditse ku itariki ya: 10-06-2017  →  Musubize

A bavandimwe tubifurije Kongera kuzamura idarapo ryigihugu

Rulangwa jules yanditse ku itariki ya: 3-08-2016  →  Musubize

A bavandimwe tubifurije Kongera kuzamura idarapo ryigihugu

Rulangwa jules yanditse ku itariki ya: 3-08-2016  →  Musubize

Imana ikomeze kubajya imbere.

Emmy Nganabashaka yanditse ku itariki ya: 3-08-2016  →  Musubize

Ababakinnyi mbifurije gutsinda.

syliaqwe rukundo yanditse ku itariki ya: 2-08-2016  →  Musubize

abanyarwanda tubifurije kuhatambuka gitwari

bahizi pascal yanditse ku itariki ya: 2-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka