Urubyiruko rurakangurirwa kurwanya ruswa binyujijwe mu marushanwa ngororamubiri

Urwego rw’Umuvunyi kuri uyu wa gatandatu tariki 11/10/2014 rwatangaje amarushanwa y’urubyiruko mu Ntara y’Amajyaruguru agamije gukangurira urubyiruko kwirinda no gukumira ruswa.

Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Musangabatware Clement atangaza ko bateguye amarushanwa ngororamubiri agenewe urubyiruko kuko rugize igice kinini cy’Abanyarwanda kugira ngo ubutumwa bwo kurwanya
ruswa bazagere ku bandi banyarwanda.

Umuvunyi wungirije ashyikiriza umukobwa wabaye uwa mbere igihembo cye.
Umuvunyi wungirije ashyikiriza umukobwa wabaye uwa mbere igihembo cye.

Musangabatware agira ati: “Twifashishije urubyiruko nk’igice kinini cy’abaturage kugira ngo badufashe gutanga ubu butumwa ndetse bashobore no kugaragaza impano zabo bafite. Ikindi ni uko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu nk’abayobozi b’ejo bazabe abayobozi beza bazi ko ruswa atari nziza bayirwanye, bayamagane bayitunge agatoki aho igararagara hose.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ruswa ifite ingaruka ku iterambere ry’igihugu kuko abashoramari baseta ibirenge mu gushora imari yabo mu gihugu kirangwamo ruswa, ndetse abafite ubushobozi si bo bahabwa akazi bityo bikagira ingaruka ku musaruro batanga.

Abambere ku ruhande rw'abagabo n'abakobwa baganira n'itangazamakuru.
Abambere ku ruhande rw’abagabo n’abakobwa baganira n’itangazamakuru.

Abasore n’inkumi mu mipira yanditseho amagambo agira ati: “Amagana ruswa” na “Ruswa oya” bitabiriye amarushanwa ngororamubiri, abahungu basiganwe ibirometero 10 naho abari n’abategarugori biruka ibirometero umunani.

Musengimana Pelagie ukomoka mu Karere ka Gakenke yegukanye umwanya wa mbere mu bakobwa, ku ruhande rw’abagabo, Habakurama Frederick wo mu Karere ka Musanze yafashe umwanya wa mbere buri wese ahabwa igihembo cy’ibihumbi 40.
“Umwanya wa mbere uranshimishije ariko kuwubona biraharanirwa bisaba ko umuntu aba yarakoze imyitozo ihagije,” Hakurama Frederick.

Urubyiruko rwitabiriye amarushanwa ya Marathon mu Ntara y'Amajyaruguru.
Urubyiruko rwitabiriye amarushanwa ya Marathon mu Ntara y’Amajyaruguru.

Urubyiruko rwifuza ko hategurwa amarushanwa ngororamubiri menshi mu turere n’ahandi kugira ngo bagaragaza impano zabo; nk’uko bishimangirwa na Musengimana wegukanye umwanya wa mbere mu bakobwa.

Aya marushanwa yabereye mu Ntara enye z’igihugu, yitabiriwe ahanini n’urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25, abakobwa n’abahungu 40 bo mu Ntara y’Amajyaruguru bazahiganwa n’abandi bazaturutse mu zindi ntara ku rwego rw’igihugu kuri uyu wa Gatandatu tariki 18/10/2014.

Bamwe mu bitabiriye marathon barimo kurangiza irushanwa.
Bamwe mu bitabiriye marathon barimo kurangiza irushanwa.

U Rwanda ruri ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba mu kugira igipimo cyo hasi cya ruswa, ku mugabane w’Afurika ruza ku mwanya wa gatatu. Icyifuzwa ni uko u Rwanda rutarangwamo ruswa habe na gato.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka