U Rwanda rwizeye nibura imyanya itatu muri Peace Marathon 2012

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu bazitabira International Peace Marathon izabera i Kigali tariki 27/05/2012 ngo bizeye kwitwara neza muri ½ cya marathon kuko ahandi nta bunararibonye bahafite; nkuko bitangazwa n’umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’ingororamubiri mu Rwanda, Rukundo Johnson.

Iyi kipe yatoranijwe bagendeye ku myitwarire y’abakinnyi mu marushanwa yabanje. Abahabwa amahirwe benshi ni abasiganwa ½ cya marathon nka Nyirabarame Epiphanie, Mukasakindi Claudette uvuye mu myitozo ku mugabane w’u Burayi ndetse na Kajuga Robert warangije muri marathon ya 2011 ari uwa kabiri.

Amakipe y’ibihugu Uganda, Kenya, Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo byageze i Kigali, naho Ethiopia na Erithrea bitegerejwe kuri uyu wa gatandatu.

Amazina y’abakinnyi bakomeye bo mu karere bamaze kuhagera ni nk’Umugande Alex Malinga wabaye uwa mbere muri marathon ya Luxembourg yabaye muri 2007, Umunyakenya Kiptanui ndetse n’Umugandekazi Margaret.

Kuwa gatanu tariki 25/05/2012 hiyandikishije abantu basaga 1400 bashaka kuzajya muri iri siganwa kandi haracyari umubare munini ugishaka kwiyandikisha bituma kwandika bizagera saa kumi n’ebyiri kuri uyu wa gatandatu ari nabwo bategereje kwakira no guha inomero abanyamahanga biyandikishije kuri internet.

Ni inshuro ya munini iri siganwa riteguwe mu Rwanda. Isiganwa rya 2012 rifite insanganyamatsikoigira iti «turwanye ibiyobyabwenge mu rubyiruko dukora siporo ».

Gusiganwa bizatangira ku saa moya za mu gitondo kuri iki cyumweru tariki 27/05/2012. Hateganyijwe amasiganwa ane : marathon (km 42,195), 1/2 cya marathon (21,088km), kilometero eshanu zo kwiruka bishimisha (run for fun 5 km) n’isiganwa ry’itsinda ry’abantu bane aho buri umwe yiruka nibura 10,54 km.

Kayishema Tity Thierry

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka