Senateri Makuza arasaba Abanyarwanda gufata Siporo nk’ifunguro rya buri munsi

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza, aratangaza ko Abanyarwanda bakwiye kwitabira siporo buri gihe kandi bakayishyira mu gahunda zabo za buri munsi nk’uko badashobora gusiba kurya.

Ibi yabitangaje kuwa gatanu tariki 13/2/2015, nyuma yo kugirana ikiganiro na Lamine Diack, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri ku isi (IAAF), ikiganiro kibanze ku iterambere rya sipro mu Rwanda.

Perezida wa Sena, Robert bayigamba n'umuyobozi wa CAA.
Perezida wa Sena, Robert bayigamba n’umuyobozi wa CAA.

Iki kiganiro cyaje gikurikira inama mpuzamahanga yiga ku iterambere rya Siporo muri Afrika, yitabiriwe n’abanyamakuru batandukanye n’abayobozi ba Siporo batandukanye ku rwego rw’Afrika no ku rwego rw’isi.

Senateri Makuza yagize ati “Ndasaba rwose abanyarwanda kumenya ko nta myaka yo gukora Siporo ibaho, igihe cyose umuntu yagakwiye kuyikora ndetse akaba yayitekereza nk’uko ateganya ifunguro rya buri munsi ndetse nayo akayibara nk’igitunga umubiri.”

Mu bindi b’ingenzi baganiriye harimo kurebera uko abatabasha kubona uburyo bwo kugaragaza impano zabo bashobora kubigeraho no kunoza ubufatanye bwagakwiye kuranga IAAF n’igihugu cy’u Rwanda, nk’uko Perezida wa Sena nyuma yabitangaje.

Lamine Diack ubwo yakirwaga na Perezida wa Sena, Bernard Makuza.
Lamine Diack ubwo yakirwaga na Perezida wa Sena, Bernard Makuza.

Ati “Twagiranye ikiganiro kigamije kureba uburyo Siporo ndetse n’imikino ngororamubiri bihagaze, uburyo bufatika twakomeza kuzamura impano mu mikino twibanda ku batabasha kubona amahirwe yo kuzigaragaza.”

Lamine Diack w’imyaka 84, ubu uyobora iri rishyirahamwe akaba yatangaje ko nyuma yo kumenya gahunda nziza zigaragara mu mikino yo mu Rwanda, yari yarifuje kuza kuganira n’abayobozi b’u Rwanda kandi arishimira ko yabigezeho.

Ati “Byari biri mu ntego zanjye zo kuza kuganira n’abayobozi b’igihugu, twabonye presentation yakozwe na Komite olempike y’u Rwanda biragaragara ko bafite gahunda nziza imbere kandi ku bufatanye na guverinoma bizagerwaho.”

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri ku isi nawe ni umwe mu bayitabiriye yaranayijemo nyuma y’igihe kinini yifuza gusura ibikorwa bya Siporo mu Rwanda, ariko by’umwihariko imikino ngororamubiri.

Umuyobozi wa IAAF, Lamine Diack ukomoka mu gihugu cya Senegal akaba yari yiyemeje ko agomba gusura u Rwanda mbere y’uko Manda ye yo kuyobora iri shyirahamwe izarangira mu kwezi kwa 8/2015 mu gihe yari amaze imyaka 16 ayobora iri shyirahamwe kuva mu kwa 11/1999.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka