Nyirabarame afite icyizere cyo kwitabira imikino Olempike

Nyuma yo gutangira imyitozo kuri uyu 3 Ukwakira 2011, akize imvune, uyu mukinnyi w’imikino ngororamubiri Nyirabarame Epiphanie, aratangaza ko afite icyizere ko mu marushanwa asigaje yizera ko azabonamo ibihe(minima) bimwemerera kwitabira imikino Olempike izabera i London mu gihugu cy’u Bwongereza

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe ku wa 3 Ukwakira 2011, Nyirabarame Epiphanie wiruka marato(42 km) yatangaje ko yatangiye imyitozo yoroheje kuko abaganga bamwemereye ku buryo yizera ko mu mezi make ari imbere azaba yatangiye kwitabira amarushanwa akomeye kugira ngo abone ibihe byiza.

Nyirabarame yagize ati “nashimiye Imana cyane kuko imvune yanjye yamaze igihe gito bitandukanye n’uko nabikekaga, ntabwo byoroshye kubona umuntu afite sima nyuma y’ukwezi bagahita bayikuraho, Imana ikwiye kubishimirwa ni yo ibikoze.”

Kubijyanye n’imyiteguro y’amarushanwa ataha, Nyirabarame yagize ati “natangiye imyiteguro mu ikipe yanjye ya APR, ndizera ko nzabona amarushanwa nzitabira nkashaka Minima, ku buryo numva mfite icyizere 100% ko nzaboneka mu mikino Olempike ngahesha ishema u Rwanda”.

Umutoza wa Nyirabarame ariwe Murenzi Emmanuel yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko kuba umukinnyi we yatangiye imyitozo, bimuha icyizere ko azaboneka mu mikino Olempike.

Murenzi yavuze ko kugeza ubu Nyirabarame azitabira irushanwa rya Marato rizaba mu kwezi kwa Mutarama 2011, rikazabera mu gihugu cya Dubai, bityo akaba yizera ko nagira amahirwe yo kurangiza irushanwa ntahure n’imvune nta kabuza azabona Minima imwemerera kujya mu mikino Olempike.

Murenzi avuga ko mu gihe Nyirabarame yaramuka abuze amahirwe yo kubona ibihe bikenewe, yaba asigaranye amahirwe y’irushanwa rimwe gusa kuko atakoora marato inshuro nyinshi mu mezi make yegeranye kandi urutonde rw’abazitabira imikino Olempike rugomba gusoka mu kwezi kwa Nyakanga.

Inkuru dukesha Izuba Rirashe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Btklwnduy Nlyfy uggs on clearance Hfokker Vhsvre http://www.ugg-bootsclearance.info/
Jcofxeb Llxgbd cheap ugg boots Zucoeuv Syuseee http://www.cheapshoeon.info/

yanditse ku itariki ya: 3-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka