Musanze: Hatangijwe ikipe y’imikino ngororamubiri

Akarere ka Musanze, kuri uyu wa 15 Nyakanga 2015 katangiye imyiteguro yo gushinga ikipe y’imikino ngororamubiri izategura abasore n’inkumi bazajya bitabira amarushanwa yo mu gihugu no hanze ,ikaba yitezweho kuzamura urwego uwo mukino uriho uyu munsi.

Akarere ka Musanze kari mu gice cy’imisozi miremire n’ikirere gikonje kiberanye n’imikino ngororamubiri nko kwiruka. Bahereye kuri ayo mahirwe karemano, ubuyobozi bw’akarere bwasanze gushinga ikipe y’imikino ngororamubiri byafasha akarere n’igihugu muri rusange.

 Itegerejwe ho umusaruro mu mikino ngororamubiri mu Rwanda
Itegerejwe ho umusaruro mu mikino ngororamubiri mu Rwanda

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ndayambaje Vincent ahamya ko urubyiruko ruzayitabira bizarufasha kwiteza imbere kuko ari uburyo bwo kwihangira akazi.

Bamwe mu bayobozi b'ibigo by'amashuri yisumbuye bitabiriye inama yo gushinga ikipe y'imikino ngororamubiri.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye bitabiriye inama yo gushinga ikipe y’imikino ngororamubiri.

N’ubwo iyi kipe itangiye mu gihe Akarere gafite indi kipe y’umupira w’Amaguru iri mu cyiciro cya mbere, Musanze FC zombi zikaba zikeneye ubushobozi bwo kuzitunga, Ndayambaje avuga ko n’ubwo batangiranye amikoro make ariko ubusanzwe ikipe y’umukino ngororamubiri idasaba amikoro ahambaye akarere kabura.

Umuyobozi wa technique mu ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda, Ndacyayisenga Jean Pierre asanga gushinga amakipe y’imikino ngororamubiri bishobora kuba igisubizo kirambye mu kuzamura urwego uwo mukino uriho mu gihugu by’umwihariko ndetse no mu karere u Rwanda ruherereyemo muri rusange.

Yagize ati “Kuba Musanze ishyizeho ikipe ni kimwe mu bisubizo twari dutegereje, ni akarere kagaragaramo izo mpano ni ukuvuga ko n’abakinnyi bazarererwa muri iyi kipe bashobora kuza ari gisubizo cy’ikibazo twari dufite.”

Umuyobozi wa technique mu ishyirahamwe ry'imikino ngororamubiri mu Rwanda yizeza ko azababa hafi.
Umuyobozi wa technique mu ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda yizeza ko azababa hafi.

Yijeje ko urwego ahagarariye ruzafasha iyo kipe kugira ngo abana bazayikinamo bazagere ku rwego rwifuzwa.

Mu cyumweru gitaha hateganyijwe amarushanwa ku rwego rw’imirenge yo guhitamo abasore n’inkumi bazaba bagize iyo kipe. Iyi kipe ivutse nyuma y’amakipe ngororamubiri yo mu tundi turere nka Kamonyi na Nyamasheke.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka