Muhitira na Nyirarukundo begukanye Kigali HeForShe Half Marathon

Muhitira Felicien na Nyirarukundo Salomé nibo begukanye isiganwa ryiswe “Kigali HeForShe Half Marathon” yabereye i Kigali kuri iki cyumweru

Kuri iki cyumweru taliki ya 01/11/2015, mu mihanda y’umujyi wa Kigali habereye isiganwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF) rifatanije na MINISPOC ndetse na MIGEPROF,isiganwa ryiswe "Kigali HeForShe Half Marathon".

Muhitira azenguruka Stade Amahoro
Muhitira azenguruka Stade Amahoro

Ahagana ku i Saa mbili n’iminota 5 za mu gitondo nibwo abakinnyi barimo abagabo ndetse n’abagore bari bahagurutse kuri Stade Amahoro, baca ku Gishushu, banyura kuri rondpoint ya Kacyiru, bakomeza kuri Police, bamanuka ku Kinamba, banyura mu muhanda w’imodoka ziremereye (Poids Lourds), baca RWANDEX,bazamuka SONATUBES,maze basoreza kuri Stade Amahoro.

Muhitira Felicien asesekara kuri Stade Amahoro
Muhitira Felicien asesekara kuri Stade Amahoro

Uko bakurikiranye mu bagabo n’abagore

Abagabo

1.Muhitira Felicien 1h00’38"
2.Sebahire Eric 1h01’06"
3.Nizeyimana Alexis 1h01’51"
4.Kajuga Robert 1h01’52"
5.Hakizimana Jean 1h02’02"
6.Habumugisha Hussein 1h02’18"
7.Habarurema Frederic 1h02’33"
8.Hitimana Noel 1h02’44"
9.Nzabonimpa Evariste 1h03’28"
10.Kayiranga Theoneste 1h03’54"

Muhitira Felicien wabaye uwa mbere mu bagabo ahabwa igikombe
Muhitira Felicien wabaye uwa mbere mu bagabo ahabwa igikombe
Hahembwe batatu ba mbere
Hahembwe batatu ba mbere

Abagore

1.Nyirarukundo Salomé 1h10’04"
2.Mukandanga Clementine 1h13’21"
3.Yankurije Marthe 1h19’18"

Nyirarukundo wabaye uwa mbere ahabwa igikombe
Nyirarukundo wabaye uwa mbere ahabwa igikombe
Arareba igihe yakoresheje
Arareba igihe yakoresheje
Nyirarukundo yambikwa umudari
Nyirarukundo yambikwa umudari
Abakobwa batatu ba mbere
Abakobwa batatu ba mbere
Yankurije Marthe wabaye uwa 3
Yankurije Marthe wabaye uwa 3

Nyuma y’iri siganwa,hahembwe abakinnyi batandatu,batatu mu bagabo na batatu mu bagore,aho uwa mbere yahembwe ibihumbi 250,uwa kabiri 150 naho uwa gatatu ahembwa ibihumbi 100.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka