Minisitiri Mitali arasaba ubuyobozi bwiza kugirango iterambere ry’imikino ngororamubiri rigerweho

Mu gikorwa cy’ihererekanya bubasha cyabaye tariki 03/06/2012, Ministiri ufite imikino mu nshingano ze, Mitali Protais, yasabye abahawe ubuyobozi bw’ishyirahamwe ngororamubiri (RAF) gukorana ubushake, gukorera hamwe no kurangwa n’ubuyobozi bwiza.

Nubwo hari ikibazo cy’amikoro make, Minisitiri Mitali yabasabye gukora gahunda ihamye mbere kandi ngo icya ngombwa ni ubushake no kumenya uwo ukorera. Ati “icyakomeje kwica iri shyirahamwe ni uko abayobozi bitaga ku nyungu zabo”.

Komite nshya iyobowe na Nkezabo Jean Damascene yasezeranyije Minisitiri wa siporo n’umuco ko igiye gusana ibikorwa remezo, gushyiraho amashuri azakira abana bafite impano, gufatanya gushaka abatoza bashoboye no kubongerera ubumenyi.

Ibikorwa remezo bikoreshwa mu mikino ni bike, ibyangiritse nabyo bigiye gusanwa ku bufatanye n’izindi nzego. Nkezabo yasabye abaturage gufata neza ibi bikoresho kuko aribo bazaba aba mbere kubikoresho.

Minisitiri Mitali yavuze ko afite icyizere ko iyi komite nshya izagera kuri byinshi ahereye no ku gikorwa cy’ihererekanyabubasha cyakozwe. Ati “kuba marathon y’amahoro yararangiye nta mvururu ni ishusho y’ejo hazaza muiri iri shyirahamwe.”

Komite y’agateganyo icyuye igihe yari iyobowe na Kayitsinga Alexander kuva tariki 14/08/2011 nyuma y’uko inama y’abanyamuryango rusange isheshe komite ya Ntare Gerald.

Kayishema Tity Thierry

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NUBWO BWOSE IKIBAZO NSHAKA KO MWAMFASHAMO KITAJYANYE N’INKURU IRI HEJURU,MU MBABARIRE MUBITANGAZE KIMWE NUKO MWATUVUGANIRA.
NONE RERO NDI UMWALIMU MU KARERE KA GICUMBI MAZE IMYAKA 3 NDI KWIGISHA,UMUFAHSA WANJYE NAWE NI UMUREZI MURI AKO KARERE ,AMAZE IMYAKA 2 AHIGISHA. ICYAMBABAJE EJO BUNDI KUWA GATANU YARI YARAHAWE RENDEZ-VOUS N’IBITARO AGOMBA KUBYARA KUYA 13/09.2012 AGEZE I KIGALI AHO AGOMBA KWIVURIZA,RSSB CYA KIGO CY’UBWISHYINGIZI RAMA,ABAKOZI BACYO KURI LA CROIX DU SUD BAREBYE AMAZINA BAFITE,BABURA IRYANJY,BOHEREZA UWARI AMUJYANYE KURI RSSB HEADQUORTER AHAGEZE ASANGA NTA MISANZU AKARERE KATANZE GUHERA MUKWA GATANU. BATI"RERO UGATAHA KUKO NTABWO MUKIRI ABAKOZI CYANGWE WIRIHIRE"NARI NDI KU KAZI YARAMAMPAGAYE ARABIBWIRA,NYARUKIRA KURI RSSB ISHAMI RYA GICUMBI MBABWIRA IKIBAZO CYANJYE BASUBIZA KO IBYO BIZWI KO AKARERE NTA MISANZU GATANGA NONE UBWO UMURWAYI WAWE UMWISHYURIE100% CYANGWA UMUGARURE INO I BYUMBA KUKO BO NTAKORANABUHANGA BAFITE;NTAKUNDI BYARI KUGENDA NAHISE NEREFONA UMUGORE AROGERA ARATEGA ARAZAMUKA,AGEZE I BYUMBA BASANGA AMAZE NO KUGIRA HYPERTENSION, BATEGEREZA KO IGABANUKA NYUMA AZA KUBARWA HAFI SAA CUMI NA SAA CUMI NIMWE HA MUGITONDO,IKIRUSHISHEHO KUBABAZA NEGEREYE UMUYOBOZI WANJYE MUBWIRA UKO BIMEZE AHAMAGARA RESOURCES HUMAIN W’AKARERE ARIKO YAMUSHUBIJE KO BASE YABATANGIYE IMISANZU GUSA BAGOMBA KWIVURIZA MURI LOCAL NAHO ABAGOMBA KUJYA I KIGALI BAGOMBA GUHABWA UBURENGANZIRA NA RAMA YAHANO I BYUMBA ARIKO BYARI UKUBESHA NHO ARABIZI;NKABA MBAZA NTI ESE AMAFARANGA BADUKURAHO BAYASHIRA HEHE? NONE UBWO KO NGIYE KUBIKURIKIRANA BUMVA AMAHEREZO BIZAGENDA GUTE? NAMWE RWOSE MUDUFASHE;NONE SE RAMA NTABWO YEMEREWE KUVURIZWAHO AHANDI HANTU URETSE I GICUMBI?YABA SE YARABAYE GICUMBI SOSIAL SECURUTY BOARD? NONE URUMVA ARINJYE JYENYINE CYANGWA TURI BENSHI GUSA ZANJYA KWIBARIZA IBYANJYE.ARIKO BIRABABAJE RWOSE

GERVAIS NTEZICYIMANIKORA yanditse ku itariki ya: 15-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka