Kigali Half Marathon irakinwa kuri iki cyumweru

Kuri iki cyumweru mu mihanda y’umujyi wa Kigali harakinwa isiganwa "Kigali Half Marathon" rigizwe n’ibilometero 21

Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF) rifatanije na MINISPOC ndetse na MIGEPROF, bateguye irushwanwa ryo gusigana ku maguru, irushanwa rizaba rigizwe n’igice cya Marathon (Kilometero 21), ndetse no gusiganwa byo kwishimisha (Run for fun).

Aya marushanwa ateganijwe kubera mu mihanda y’umujyi wa Kigali kuri iki cyumweru taliki ya 01 Ugushyingo 2015.

Barahatana ku ntera y'ibilometero 21
Barahatana ku ntera y’ibilometero 21

Uko isiganwa riteye

Abasiganwa bagamije kwishimisha no kugorora imitsi (Run for fun) barahagurukira kuri Stade Amahoro saa mbiri z’igitondo (08h00), bazenguruke Stade, bace ku ishami ryuburezi rya Kaminuza y’u Rwanda (UR-CE yahoze yitwa KIE), bagaruke kuri Stade babe bakoze intera y’ibilometero bitanu.

Barahagurukira kuri Stade Amahoro
Barahagurukira kuri Stade Amahoro
Bazanyura no mu mihanda yo ku Gishushu
Bazanyura no mu mihanda yo ku Gishushu
Abishimisha nabo ntibahejwe
Abishimisha nabo ntibahejwe

Nyuma y’iminota itanu bahagurutse, Ku i Saa mbili n’iminota itanu, abasiganwa igice cya Marathon (Half Marathon), nabo bazahaguruka kuri Stade Amahoro, bace ku Gishushu, banyure kuri rondpoint ya Kacyiru, bakomeze bace kuri Police, bamanuke ku Kinamba, banyure mu muhanda w’imodoka ziremereye (Poids Lourds), bace RWANDEX na SONATUBES, basubire kuri Stade Amahoro, babe bakoze intera y’ibilormetero 21.

Abasiganwa bazasoreza kuri Stade Amahoro
Abasiganwa bazasoreza kuri Stade Amahoro

Nk’uko bitangazwa n’abateguye aya marushanwa,iri rushanwa riri mu rwego rwo gufasha abakinnyi bakina imbere mu gihugu kuzamura ibihe bakoresha muri aya marushanwa,ndetse no kongera abakinnyi babigize umwuga mu Rwanda.

Aya marushanwa afasha n'abantu kunanura imitsi
Aya marushanwa afasha n’abantu kunanura imitsi

Batandatu ba mbere bazitwara neza muri iri siganwa bazahembwa na MIGEPROF kuko ariyo muterankunga mukuru, uwa mbere mu bahungu no mu bakobwa akazahembwa amafaranga y’u Rwanda 300,000.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka