Ingabo z’u Rwanda ziri i Darfur zahize izindi mu gusiganwa ku maguru

Ikipe y’imikino ngororamubiri (Athletism) y’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro i Darfur yahize andi makipe mu mikino yo kwiruka yateguwe n’Ubuyobozi bw’ Ingabo za Loni zibungabunga amahoro i Darfur (UNAMID).

Amakuru ari ku rubuga rwa interineti rwa Minisiteri y’ingabo mu Rwanda (www.mod.gov.rw) avuga ko iri rushanwa ryabaye tariki 25 Mata 2015 mu kigo cya Super Camp, i El Fasher ryari rigamije guteza imbere ubusabane mu ngabo za UNAMID.

Abakozi ba UNAMID bose bari bemerewe kurushanwa. Habanje igikorwa cyo gusuzuma ubuzima bw’abari biyandikishije mu irushanwa, abaganga bareba niba ubuzima bwabo bumeze neza kugira ngo bakore iryo rushanwa ryo kwiruka.

Ikipe y'ingabo z'u Rwanda yahize andi makipe.
Ikipe y’ingabo z’u Rwanda yahize andi makipe.

Ibihugu byitabiriye iri rushanwa ni Gambia, Egypt, Kenya, Indonesia, Nepal n’u Rwanda byarushanyijwe kwiruka marathon ibirometero 13.5, aho hahembwe abaje ku myanya itatu ya mbere bahawe imidari.

Habaye no kurushanwa mu kwiruka kuri metero 600, metero 400 na metero 200 naho hari hateguwe imidari ku begukanye umwanya wa mbere.

Mu midari 11 yari yateguwe nk’ibihembo, imidari umunani yose yegukanywe n’ikipe y’ingabo z’u Rwanda yatwaye itatu ya zahabu, ine ya feza hamwe n’umwe wa bronze.

Abakinnyi umunani bose baje imbere muri Marathon ni abo mu ikipe y’abanyarwanda. Gambia yaje ku mwanya wa kabiri itwara imidari ibiri naho Kenya itwara umudari umwe.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka