Hazaba amarushanwa yo koga muri Muhazi kuri Noheli

Koperative y’abigisha koga banabungabunga ibidukikije ku kiyaga cya Muhazi mu Karere ka Rwamagana (CONAPELAM) irategura irushanwa ryo koga rizahuza abiyumvamo ubuhanga bwo koga mu Rwanda hose kuri Noheli y’uyu mwaka.

Ukuriye CONAPELAM, Havugimana Jean Marie Vianney, aravuga ko abahanga mu koga baturutse mu turere twa Karongi na Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba; Gatsibo, Kayonza, Bugesera na Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba bazarushanwa koga ahantu hafite uburebure bwa kilometero 10, 5 cyangwa 3.

Iri rushanwa rizabera ku kiyaga cya Muhazi, ku nkombe zo ku Karere ka Rwamagana, rizaba riri ku rwego rw’igihugu nubwo abasanzwe bitabira amarushanwa bo mu Mujyi wa Kigali batazaryitabira.

Havugimana Jean Marie Vianney avuga ko ngo byatewe n’uko abo bogera i Kigali basanzwe bogera muri piscine batinye kuzarushanwa n’abogera mu byuzi n’ibiyaga muri iryo rushanwa rizabera ku kiyaga cya Muhazi.

Hatari Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka