Gukina bigira uruhare runini mu kubaka umuntu muzima

Umuryango mpuzamahanga uteza imbere imikino (Right to play) usaba abantu cyane cyane urubyiruko n’abana kwitabira gukina, kuko bigira uruhare runini mu kubaka umubiri n’ubwonko.

Right to play kandi yemeza ko gukina bituma umuntu agira icyizere cy’ejo hazaza he, ndetse akanashobora kubana neza n’abandi.

Inyandiko za Right to play zisobanura ko gukina ku mwana cyangwa urubyiruko atari iraha, ahubwo ari uburenganzira bw’ibanze butuma umuntu abona uburezi, uburere n’ubuzima bwiza.

Mu Rwanda bigaragara ko abana n’urubyiruko bahuzwa n’udukino dutandukanye bibarinda kwigunga, ahubwo bikabafasha kwigirira icyizere, bagatinyuka gusubiza mu ishuri, ndetse bakaba banatangira kuba abayobozi bakiri bato; nk’uko Nsengiyumva Joel, ushinzwe amaprogaramu ya Right to Play mu Rwanda yasobanuye.

Abahanga mu miterere y’umubiri w’umuntu n’imitekerereze bavuga ko imikino ngororamubiri, muri rusange ituma imyakura y’umubiri ikanguka maze igafasha ubwonko gukora, hamwe no kuba umubiri w’umuntu wongera ubudahangarwa ku ndwara zitandukanye.

Ministiri Jean Philbert Nsengimana ufite urubyiruko mu nshingano ze yasabye ko urubyiruko rw’u Rwanda rugomba guteza imbere imikino ikorewe hamwe, kuko irufasha kubaho no kubana neza n’urubyiruko rw’ahandi ku isi.

Ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga ihurije abagize Right to Play i Kigali, kuwa mbere tariki 20/08/2012, Ministiri Nsengimana yasobanuye ko imikino n’indi myidagaduro ihurije hamwe abantu benshi, itanga ibyishimo, ubuzima bwiza n’imibanire n’abandi, ariko na none ngo igomba kugira igikorwa cy’amaboko isiga.

Yatanze urugero ko umuganda rusange ahanini uba ari imirimo y’amaboko, ku rundi ruhande ukaba umeze nk’imikino ngororamubiri.

Umuryango “Right to Play” ukorera mu bihugu bigera kuri 20, uvuga ko uzakorana n’ibigo by’amashuri mu Rwanda, kugira ngo ushoboze abantu b’ingeri zitandukanye kwitabira siporo n’imikino bijyanye n’imiterere ya buri wese.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka