Gicumbi: Hagiye gutangizwa ishuri rizajya ryigisha imikino ngororamubiri
Mu rwego rwo gushyigikira no guteza imbere imikino ngororamubiri, ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (FRA) rigiye gutangiza ikigo kizajya cyita ku mikino ngororamubiri mu Rwanda mu Karere ka Gicumbi.
Kajuga Thomas, umuyobozi w’agateganyo w’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (FRA) yavuze ko impamvu iri shuri ryashyizwe i Gicumbi ari uko basanze ari ahantu heza kandi hari abakinnyi babigize umwuga bakina imikino ngororamubiri.
Ngo mbere bahuraga n’imbogamizi zo kutabona aho bacumbikira abakinnyi igihe bagiye mu marushanwa ariko bizeye ko bitazongera nyuma yo kubona inyubako iki kigo kizakoreramo.
Iri shuri rizajya ryigisha imikino ngororamubiri ryaguzwe miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda ku nkunga ya Minisiteri y’umuco na siporo.
Kajuga avuga ko iyi nyubako izavugurwa mu gihe cya vuba kandi yizeye ko azabona ubundi bufasha bw’inkunga zitandukanye mu kuyivugurura, bitewe n’imikoranire bafite hagati y’izindi nzego z’ubuyobozi.
Aratanga icyizere cy’uko abakinnyi b’imikino ngororamubiri nibabyitwaramo neza bazabasha kugaragaza impano yabo muri uyu mukino, kuko bazaba babonye uburyo bwaho kuba hatuje kandi heza.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|