Bayigamba Robert yatorewe kuyobora ‘Comité Olympique’

Bayigamba Robert wigeze kuba Minisitiri w’imikino mu Rwanda, ni we watorewe kuyobora Komite y’igihugu y’imikino Olympique (Comite National Olmpique et Sportif du Rwanda –CNOR), mu matora y’abagize komite nshya yabaye ku wa gatandatu tariki 20/04/2014.

Muri ayo matora yabereye kuri Lemogo Hotel, Bayigamba wari wiyamamaje wenyine ku mwanya w’umuyobozi mukuru, igice kinini cy’abatoraga bamugiriye icyizere maze atsinda n’amajwi 32 kuri 42.

Ku mwanya w’umunyamabanga mukuru, Ahmed Habineza ni we wawutorewe akaba yatsinze Parfait Busabizwa wari umaze imyaka ine ari umunyamabanga mukuru wa CNOR.

Phophina Gashugi yongewe gutorerwa kuba Umuyobozi wungirije akaba yatsinze Julienne Mukandekezi bari bahanganye, Elie Manirarora nawe yongera gutorerwa kuba Umuyobozi wa kabiri wungirije akaba yatsinze Bernard Uwimana.

Robert Bayigamba agiye kuyobora CNOR imyaka ine.
Robert Bayigamba agiye kuyobora CNOR imyaka ine.

Theogene Uwayo yatorewe kuba Umubitsi, akaba yatsinze Thierry Rwabusaza wari usanzwe akora ako kazi muri CNOR. Felicite Rwemarika na Nicolas Dusine, nibo batorewe kuba abajyanama b’iyo komite izamara imyaka ine.

Robert Bayigamba wasimbuye Brigadier General Charles Rudakubana ku mwanya w’Umuyobozi wa CNOR, yavuze ko agiye kwihatira gushaka abakinnyi beza kandi bakiri batoya bazitabira imikino Olympique izabera i Rio de Janeiro muri Brazil muri 2016.

Minisitiri w’imikino Protais Mitali wari waje kureba imigendekere y’ayo matora, yijeje komite nshya ko bazakorana neza na Minisiteri mu iterambere ry’imikino muri rusange, ariko abashishikariza gushaka abaterankunga, kuko ngo inkunga ya Leta idahagije.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka