Abarenga 1400 barahatana muri Kigali International Peace Marathon

Kuri iki cyumweru taliki ya 24 Gicurasi 2015 u Rwanda rurakira ku nshuro ya 11 isiganwa mpuzamahanga ku maguru rizwi ku izina rya Kigali International Peace Marathon ,aho abarenga 1400 barimo n’abanyamahanga bamaze kwiyandikisha.

Iyi Marathon mpuzamahanga igiye kubera mu Rwanda yatangiye mu mwaka wa 2005 ku bufatanye bwa leta y’u Rwanda binyuze muri Ministeri ya Siporo n’umuco ndetse na Federasiyo y’imikino ngororamubiri mu Rwanda.

Iri siganwa kandi rifite umwihariko wo kuba ryaremewe ku rwego mpuzamahanga aho abakinnyi bazitwara neza bakabona ibihe byiza (Minimas) bashobora kubona itike iberekeza mu mikino Olempike izabera rio de Janeiro muri Brasil

Abasaga 1400 bamaze kwiyandikisha kuzahatana muri iyi Marathon
Abasaga 1400 bamaze kwiyandikisha kuzahatana muri iyi Marathon

Kugeza ubu kandi abamaze kwiyandikisha kuzitabira iri rushanwa kugeza kuri uyu wa kane taliki ya 21 Gicurasi 2015 bari abantu igihumbi na magana ane na mirongo itatu na batandatu (1436) harimo abanyarwanda magana acyenda na mirongo ine na babiri (942).

Kajuga Robert ari mu myitozo i Gicumbi ndetse anahabwa amahirwe yo kwitwara neza muri iyi Marathon
Kajuga Robert ari mu myitozo i Gicumbi ndetse anahabwa amahirwe yo kwitwara neza muri iyi Marathon

MTN Rwanda niyo muterankunga mukuru w’iri rushanwa aho yatanze inkunga ya Milioni mirongo itanu n’eshatu n’ibihumbi magana atatu na mirongo icyenda na bitanu (53,395,000) harimo ibihembo bigera kuri Milioni 21 zizahembwa abakinnyi bazitwara neza.

Charles Kajuga Perezida wa RAF yakira Sheki ya MTN
Charles Kajuga Perezida wa RAF yakira Sheki ya MTN

Iri siganwa rigabanije mo ibice bitatu aribyo Marathon yuzuye igizwe n’ibiromtero 42, hakaza igice cya Marathon kingana n’ibirometero 21 ndetse no gusiganwa byo kwishimisha (Run for fun) ku birometero bitanu.

Abasiganwa Marato bazatangirira kuri Sitade Amahoro-Gisimenti-Gishushu-Nyarutarama-Kagugu- Nyarutarama-Gishushu-Inteko-Hotel Novotel Umubano-Inteko-Gishushu-Gisimenti-Sitade Amahoro (inyuma) basoreze imbere ya Stade, bikazaba ari ibilometero 21 “Igice cya Marato”, abazasiganwa Marato bazahazenguruka indi nshuro.

Usibye MTN kandi iri siganwa rifite abaterankunga barimo MINISPOC, World Vision, RDB, Milles Collines Hotel na IAAF. Mu bandi bafatanyabikorwa hari CNLG, Umujyi wa Kigali, Polisi y’igihugu, Skol, Right to play, Drop Water, Hello Foods, Inyange, UAExchange, Akagera Aviation n’ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

Inzira abasiganwa bazanyuramo
Inzira abasiganwa bazanyuramo

Disi Dieudonné wamamaye mu mikino ngororamubiri we aribona gute?

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Disi Dieudonné wegukanye iri rushanwa mu mwaka wa 2006 mu gice cya Marathon (21kms),ari nawe munyarwanda wabashije kwegukana iri rushanwa kuva ryatangira, asanga igihe kigeze ngo n’abanyarwanda bongere baryegukane.

Disi Dieudonné asanga iri rushanwa ari irushanwa rifite rifite agaciro gakomeye mu mikino ngororamubiri mu Rwanda cyane ko riba buri mwaka kandi nyamara hari ibihugu byinshi bitarabasha kugira amarushanwa ya Marathon ahoraho.

Disi Dieudonné kandi asanga bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bazitabira iri rushanwa nabo waba umwanya mwiza wo kuryegukana aho abona ko abakinnyi Eric Sebahire (wabaye uwa 7 mu mikino ya Commonwealth muri 10.000m) Robert Kajuga Na Muhitira Felicien nabo bafite ubushobozi bwo kuba batwara iri rushanwa.

Muhitira Felicien, umwe mu banyarwanda bahabwa amahirwe yo kwitwara neza
Muhitira Felicien, umwe mu banyarwanda bahabwa amahirwe yo kwitwara neza

Gusa ariko asanga iri rushanwa rifite imbogamizi z’imiterere y’umujyi wa Kigali gusa akanashima kuba abanyarwanda bazitwara neza bazahembwa

"Kigali ni umujyi urimo imisozi kubona ahantu wakwiruka ibiromtero 42 utanyuze mu bimanuka n’ibiterera biragoye, iyi ikaba ari imbogamizi ikomeye mu mitegurire y’iri rushanwa gusa kimwe mu byiza ni uko bashyizeho igihembo ku banyarwanda baje ku mwanya wa mbere" Disi Dieudonné aganira na Kigali Today

Muri milioni 21 zizahembwa abazitwara neza muri iyi Marathon, hazahembwa abakinnyi 3 ba mbere mu bahungu n’abakobwaaho uwa mbere mu bahungu n’abakobwa muri Marathon(42kms) azahembwa Miliyoni imwe n’ibihumbi 600 naho mu gice cya Marato aba mbere bazahembwa Miliyoni imwe.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka