Abayobozi basabwe gushyigikira abanyeshuri mu bikorwa byo Kwibuka

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside (IBUKA), wasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ab’inzego z’ibanze zibegereye, gushyigikira no gufasha banyeshuri mu bikorwa byo kwibuka, kuko usanga hari abatabiha uburemere bwabyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal

Ibi byavugiye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 abari abakozi ba Minisiteri y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye (MINEPRISEC), Minisiteri y’Amashuri Makuru Ubushakashatsi n’Umuco (MINESUPRES) n’abakoreraga icapiro ry’amashuri ryitwaga IMPRISCO, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, yashimye gahunda yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ikorwa mu mashuri abanza, kugeza muri za kaminuza.

Ahishakiye yagize ati “Aya mahirwe Igihugu cyaduhaye yo kwibuka, usanga bikorwa mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’iki gihugu. Mu burezi na ho birakorwa, bigakorwa ku rwego rwa za kaminuza, amashuri yisumbuye n’abanza.”

Akomeza avuga ko abana bitabira ibikorwa byo kwibuka, ariko hari abayobozi batarumva uburemere bwo kwibuka ku buryo badashyigikira ibi bikorwa.

Ati “Iyo urebye mu mashuri abanza n’ayisumbuye birategurwa abana bakabyitabira, ariko ugasanga abayobozi mu nzego zitandukanye batabihaye uburemere ngo babijyemo, baganirize abo abana ngo babahe amateka.”

Yavuze ko ingengabitekerezo yavuye ku ntebe y’ishyuri, ari na yo mpamvu hakwiye gushyirwamo imbaraga, bivuye mu bufatanye bw’inzego zitandukanye.

Ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuye ku ntebe y’ishuri, dukwiye rero kuhashyira imbaraga nyinshi kugira ngo iranduke. Ni byo dusaba mu nzego zose, nibafatanye n’uturere hakorwe iriya gahunda yo kwibuka mu mashuri abanza n’ayisumbuye, twese tuhahurize imbaraga nibwo bizaduha intego yacu (Never Again) ntibizasubire ukundi.”

Mu gihe mu myaka yo hambere hagaragaraga bamwe batitabira ibikorwa byo kwibuka, uyu munsi abanyeshuri bose bitabira ibikorwa byo kwibuka, ku buryo biba ari ibya buri wese.

Abitabiriye igikorwa cyo kwibuka abahoze bakorera Minisiteri y'Uburezi
Abitabiriye igikorwa cyo kwibuka abahoze bakorera Minisiteri y’Uburezi

Muri iyi minsi ntabwo hagaragaye umunyeshuri ufite ingengabitekerezo ya Jenoside, nk’uko Ahishakiye abivuga.

Ati “Kera abantu bandikaga ku nkuta zo muri toilet (ubwiherero) amagambo adakwiriye, ariko uyu munsi usanga byaragabanutse cyane hafi kurangira, n’umwaka ushize nta ngero nk’izo dufite zagaragaye. Bitanga icyizere bikadutera n’imbaraga zo gukomeza kwegera uru rubyiruko.”

Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka