Umukino wa Karate ubafasha kubaho bafite ubuzima bwiza

Abanyeshuri bo mu Karere ka Kicukiro na Gasabo bagera kuri 67 bitabiriye umukino wa Karate mu gihe cy’ibiruhuko, bakoreye imikandara bava mu cyiciro bajya mu kindi, abitwaye neza bahabwa n’imidari.

Muri aba banyeshuri bambitswe imikandara 55 muri bo bigiraga ku kigo cy’ishuri ry’incuke ryitwa Tourterelles riherere mu Murenge wa Gahanga mu Kagari ka Nunga aho batozwaga uyu mukino wa Karate mu rwego rwo kuwubakundisha no kubafasha kuwitabira mu gihe cy’ibiruhuko.

Abanyeshuri 9 muri aba bavuye ku mukandara wa orange bajya ku cyatsi kibisi, 8 bava ku cyatsi kibisi bajya ku bururu, 5 bava ku mukandara w’ubururu bajya kuri chocolat. Hari n’abana bafite kuva ku myaka 2 kugera ku myaka 4 batojwe uyu mukino bavuye ku mukandara w’umweru bahabwa umweru uriho ibara ry’umuhondo bifatanye, abagera ku 23 bavuye ku mweru bambikwa umuhondo, abandi 4 bavuye ku mukandara w’umuhondo bambikwa Orange.

Abandi bana bagera muri 12 bo mu Murenge wa Remera na Kimironko mu Karere ka Gasabo bigiraga ku ishuri ry’ahitwa Imanzi na bo bambitswe imikandara mu byiciro bitandukanye.

Abana 4 muri bo bambitswe umukandara w’umuhondo bavuye ku mweru, abandi 4 na bo bambitswe umukandara wa orange bavuye ku muhondo. Abavuye kuri Orange bajya ku cyatsi kibisi ni umwana 1 abavuye ku mukandara w’icyatsi kibisi bakambara ubururu ni 3.

Umwana uhagarariye abandi wagejeje ijambo ku bari bitabiriye ibi birori witwa Manzi Omer yabwiye ababyeyi ko umukino wa Karate wabafashije cyane mu biruhuko kuko wabarinze uburangare ndetse unabafasha kujya basubiramo amasomon yabo neza.

Ati “Babyeyi namwe batoza bacu turabashimiye uburyo mwadufashije muri ibi biruhuko kuko umukino wa Karate waradufashije cyane ndetse utubera n’umukino mwiza”.

Manzi yavuze ko uretse kuba bigishwa uyu mukino wa Karate ukabafasha kubaho bafite ubuzima bwiza ngo ni intwaro nziza kuko ntawaguhohotera uko abonye kuko iyo wayize neza wakwirwanaho.

Ati “Batwigisha n’ikinyabupfura ndetse no kutarwana kuko ari umukino nk’iyindi atari uwo kurwana, ndetse ko umukarateka arangwa n’ikinyabupfura aho ari hose”.

Mugwaneza Jean Marie Vianney ni we mutoza w’aba bana, atangaza ko impamvu yagize igitekerezo cyo gutoza aba bana umukino wa Karate ari ukubafasha mu gihe cy’ibiruhuko ariko cyane cyane kugira ngo abakundishe uyu mukino kuko usanga abantu benshi batawitabira kandi ari umukino mwiza cyane.

Ati“Uyu mukino tuwuteje imbere abana bakura bawukunda. Uretse no kuba siporo, uyu mukino ushyira abana ku murongo wo kugira ikinyabupfura kuko na byo turabibigisha”.

Abana bane ni bo bahawe imidari kuko bagaragaje ubuhanga mu byo bize no kwitwara neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu making ni mwiza cyane, kandi utanga uburere ku banana.

Bertrand yanditse ku itariki ya: 29-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka