Karate ni kimwe mu bigize umuco w’Abayapani, ukuba ari umukino umaze gutera imbere cyane mu Rwanda, aho igihugu cy’u Buyapani kibinyujije muri Ambasade yacyo mu Rwanda, kibigiramo uruhare rukomeye.
Ni muri urwo rwego Leta y’ u Buyapani ibinyujije muri Minisiteri yayo y’Ububanyi n’amahanga, yageneye ishimwe ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda, FERWAKA, iyishimira uruhare rukomeye ishyira mu guteza imbere Karate nk’umuco w’Abayapani mu Rwanda.
Ambasaderi Takayuki Miyashita uhagarariye u Buyapani mu Rwanda, yashimiye FERWAKA, avuga ko guteza imbere Karate, ari uguteza imbere u Buyapani, kuko ari umuco wabwo uba utera imbere .
Ati” U Rwanda rubonye iki gihembo rugikwiye, kuko ni igihugu kimaze guteza imbere umukino wa karate ku buryo bushimishije. Urugero rufatika ni Shampiyona ya Afurika ya karate rwakiriye ikagenda neza ndetse rukegukanamo imidari igeze kuri itandatu.”
U Buyapani butera inkunga Karate y’u Rwanda bwoherea abatoza bafasha kuzamura urwego rwa Karate cyane cyane mu bana, ndetse bugatanga inkunga y’ibikoresho byifashishwa mu gukina mu buryo mpuzamahanga.
Uwayo Theogene uyobora FERWAKA, amaze kwakira icyo gihembo yashimiye Ambasaderi Takayuki, anamwizea ko batazatezuka ku gukomeza guteza imbere Karate.
Ati” Umuco w’Abayapani ufitanye isano n’umuco wacu, ni yo mpamvu natwe duterwa ishema no kwimakaza Karate cyane cyane mu bato. Iki gihembo kiradushimishije kandi kiduteye imbaraga zo kurushaho gukora cyane tuzamura urwego rwa karate mu Banyarwanda.”
Uwo muhango wari witabiriwe na Rurangayire Guy ukuriye Siporo muri Minisiteri y’umuco na Siporo.
Nawe yashimiye u Buyapani ku nkunga badahwema gutera FERWAKA, ndetse n’uruhare budahwema kugira mu iterambere ry’u Rwanda.
Yanabijeje ubufatanye mu gukomeza guharanira iterambere ry’imikino mu Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|