Iryo shuri ryatangiye mu mwaka 2017, batangira bafite intego zo gufasha abana mu biruhuko, nyuma baza kugenda bagura aho bakorera bitewe n’umubare w’abana beshi bagiye babagana, dore ko hari n’aho bifashishaga salle ya Federasiyo y’umupira w’amaguru, FERWAFA.
Ku Cyumweru tariki 20 Werurwe 2022, nibwo baje gufungura ishami rindi rishya ryunganira irya Kigali, i Nyanza mu Magepfo ndetse na Nyamata, ahazwi nko kwa Gasore Serge Foundation, ibi bikaba bikorwa mu rwego rwo kwegereza siporo abana, haba mu gihe cy’ibiruhuko ndetse n’igihe batagiye ku mashuri, mu gukomeza gushakisha impano no kuzishyigikira.
Iri shami rishya ryafunguwe rizaba rigizwe n’imikino itandukanye irimo nka (Karate, traditional dance, gymnastic, sports chanbara and self defence, Badminton, kids physical activities and Olympic values), bikazajya bibera muri salle n’ikibuga bya La Parisse Nyandungu.
Nkuranyabahizi Noel, usanzwe ari umutoza w’ikipe y’Igihugu akaba ari we washinze iri shuri, atangaza ko igitekerezo cyo gufungura irindi shami, byatewe n’ababyeyi babasaba ko nabo babegereza ibikorwa byabo.
Ati “Iki gitekerezo twakigize kubera ko dushaka kwagura, hari ababyeyi benshi batubazaga ngo ese twe ntimwatwegereza ibikorwa byanyu! Niko gutekereza ko twakwagura kuko dufite n’andi mashami nk’i Nyanza no mu Bugesera i Nyamata, rero twashatse kwagura ndetse tukanongeramo indi mikino ifasha abana b’Abanyarwanda”
Isaro Uwase Kelia uzazwe ari umukinnyi wa karate akaba anafite umukandara w’icyatsi kibisi, avuga ko kuva yatangira gukina karate mu mwaka wa 2019 byamufashije, cyane ko karate ari disipuline (discipline).
Ati “Njyewe natangiye gukina karate kuva 2019, ubu ngeze ku mukandara w’icyatsi kibisi, abantu benshi bazi ko karate ari ukurwana gusa, siko bimeze kuko karate ni disipuline. Yanyigishije kugira disipuline naba ndi ku ishuri, mu rugo n’ahandi hose, rero n’abandi bana bajye baza karate ni nziza”.
Shinga Albert, umubyeyi ufite abana muri Champions Academy bakina karate, akaba n’umwe mu batangije iki gikorwa, avuga ko nk’ababyeyi bishimiye kuba begerejwe iki gikorwa, abana babo bakaba bazajya babona aho bidagadurira.
Ati “Twatangije iki gikorwa hano muri club house La Palisse, nyuma y’ibihe tuvuyemo abana batidagadura kubera Covid-19, twifuje ko byibura buri weekend abana bajya baza bakidagatura bagakina karate ndetse n’indi mikino itandukanye, kugira ngo bakomeze kugira ubuzima bwiza. Ngira ngo birazwi ko siporo ari ubuzima, ituma umwana akura neza haba mu buryo bw’umubiri ndetse n’uburyo bw’imitekerereze, nkaba nkagurira ababyeyi kugana iri shuri, kuko ni igikorwa kizahoraho, no mu bihe by’ibiruhuko tuzajya dukora (Special Vacancy)”.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Rubavu - Rugerero iryo shuri turarikeneye cyane
Icyo gitekerezo ni inyamibwa
Ni byiza cyane. Ku Ruyenzi natwe dukeneye amashuri nkayo yigisha abana ibintu byimyidagaduro nkiyo. Umusholamali wabitwegereza yaba akoze twamugana turi benshi kuko hateye imbere. Ndabakopeje!