Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mata 2021 ubwo abanyeshuri bagera kuri 20 bize mu ishuri rya Maitre Sinzi Tharcisse ryitwa “Sinzi Academy" bashimiye mwarimu wabo ubutwari yagize akarokora Abatutsi benshi muri Jenoside mu Rwanda mu 1994.
Abigishijwe karate na Sinzi babanje gutemberezwa, berekwa imwe mu misozi bagiye bihishamo mu gihe bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho beretswe urutare ruri ku musozi wa Rwambariro yamanutseho ariko akaba muzima ubwo yahungaga imodoka ya MINUAR yari iri kumuhiga, ndetse hari harashyizweho ibihembo ku muntu wese uzamwica.
Iri tsinda ryeretswe kandi umusozi wa ISAR Songa ubumbatiye amateka akomeye y’Abatutsi bari batuye mu Murenge wa Kinazi ndetse n’abaturanyi baho bari kumwe na Sinzi, kuko bari bahahungiye ari 3,480 birwanaho igihe gito bakoresheje intwaro gakondo, ariko imperuka iza kubabaho ubwo baraswaga n’ingabo za Leta zikoresheje imbunda ziremereye, hatikirira imbaga y’Abatutsi.
Iri tsinda ry’Abakina Karate ryakomereje mu cyahoze ari Rugarama, aho Sinzi Tharcisse avuka, hakaba habaye igikorwa kunamira no gushyira indabo ku nzibutso zitandukanye zishyinguyemo ababyeyi be, abavandimwe, umuryango we muri rusange, inshuti ndetse n’abavandimwe.
Kigali Today yaganiriye na Nkurunziza Jean Claude wari uhagarariye abigishijwe na Maitre Sinzi Tharcisse asobanura impamvu y’uru rugendo. Yagize ati "Igitekerezo cyacu cyaje nk’abanyeshuri bigishwa na Maitre Sinzi Tharcisse. Nk’uko mubizi ni umuntu wagize uruhare mu kurokora umubare munini w’Abatutsi bahigwaga muri Jenoside, nk’abanyeshuri be twabitekerejeho turavuga tuti ‘ni gute twajya tubwirwa amateka tukayasoma ahandi, twemeza ko byaba byiza twigiriye aho byabereye akatwereka amateka tutayasoma gusa, kugira ngo turusheho gutera ikirenge mu cye ku bw’ubutwari yagize."
Ku ruhande rwe, Maitre Sinzi Tharcisse yavuze ko yishimiye iki gikorwa, asaba abakarateka kurangwa n’urukundo . Yagize ati "Abakarateka bishyize hamwe bavuga ko tugomba gufatanya kwibuka ababyeyi, abavandimwe, inshuti ndetse n’abandi twabanaga mu muryango. Baje nk’abakarateka kubera ko ibikorwa by’ubutwari byo kurokora abantu nabikoze nk’umukarateka, bishyize hamwe bampa igikombe, inka n’umudali, nabyishimiye cyane.
Uru rubyiruko rwambitse Maitre Sinzi Tharcisse umudali w’ishimwe , bamuha igikombe ndetse bamugabira inka. Uru rubyiruko rurifuza ko iki gikorwa kizajya kiba ngarukamwaka mu rwego rwo gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|