Ni igikombe cyitabiriwe n’amakipe akomeye mu Rwanda mu marushanwa ya Karate harimo akina mu bagabo nka APR, Dragon Rubavu Vision Jeunesse, Zen Karate Do Rubavu, The Champion Sports Academy, Hero Karate Do Club Rafiki, Karongi Karate Do, Ikipe Ya Kaminuza Ya Huye A Na B.
Amakipe yagaragaje urwego agezeho bituma ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko kagiye gufasha amakipe ya Karate mu Karere ndetse bagateza imbere abafite impano yo gukina karate nk’uko bafasha andi makipe harimo n’abakina umupira w’amaguru.
Damien Niyongabo, Perezida wa Federation ya Karate mu Rwanda, FERWAKA, yabwiye Kigali Today ko bahisemo gutegura igikombe cyo kwibohora muri Karate kugira ngo bishimire ibyiza Igihugu kigezeho mu iterambere hatibagiranywe umukino wa Karate.
Agira ati “Twateguye irushanwa cyo kwibohora kugira ngo tugaragaze kwishimira imiyoborere myiza tugezeho mu myaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’ingabo zahoze ari iza RPA. Turashimira Perezida Paul Kagame wari uziyoboye u Rwanda rukaba rwarashoboye kwiyubaka ndetse n’umukino wa Karate ukaba umaze gutera imbere.”
Niyongabo avuga ko umukino wa Karate wahawe agaciro kandi ukomeza kwiyubaka bakaba bashaka gukomeza gutegura amarushanwa menshi bafasha abakiri bato kuzamura impano muri Karate.
Agira ati “Twaje mu Karere ka Rubavu kuko amakipe yaho yagaragaje kwitwara neza mu mikino ishize, twashatse kuza kwereka Abanyarubavu ibyiza bafite kandi twasanze hari ibyiza byinshi byo kuhigira, nk’aho umuntu akina agatsinda ikipe yose. Turifuza gukomeza guteza imbere impano ya Karate muri aka Karere, duhereye mu bakiri bato.”
Amarushanwa y’igikombe cyo kwibohora muri Karate yitabiriwe n’amakipe n’abakina ku giti cyabo bagera kuri 48 harimo abakina mu mikino y’abagore 23 naho abagabo bari 25.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, yabwiye Kigali Today ko bishimiye kuba FERWAKA yarazanye irushanwa ryo gukinira igikombe cyo kwibohora mu Karere ka Rubavu kuko bigiye gufasha abafite impano ya Karate kwiyongera.
Agira ati “Twabyakiriye neza kuba iri rushanwa ryazanywe hano, ryishimiwe n’abatuye aka Karere, kandi bigiye kongera abafite impano muri Karate, natwe dufite umukoro wo guteza imbere impano ya Karate nk’uko dufasha izindi mpano, twashimye uburyo abana bakiri bato bitabira uyu mukino, turizera ko mu myaka iri imbere abawukina bagiye kwiyongera.”
Ubuyobozi bwa FERWAKA bwateguye irushanwa ry’igikombe cya Karate burizana mu Karere ka Rubavu kugira ngo bashimire Abanyarubavu bagaragaza ubuhanga budasanzwe mu gukina Karate, aho ikipe ya Zen karate do Rubavu yagaragaje ubuhanga budasanzwe.
Bamwe mu bitabiriye igikombe cyo kwibohora bakinnye ku giti cyabo bashoboye gutsinda mu bagore bigaragaje muri KATA hatsinze Uwase Razia ukina mu ikipe ya APR, Abayisenya Palemonique ukinira The champion Sports Academy, Yezakuzwe Lucie na Umulisa Yvette, naho mu bagore bakinnye muri Kumite hatsinze Uwase Razia, Umulisa Yvette, Yezakuzwe Lucie na Abayisenga Palemonique.
Mu bagabo batarengeje ibiro 67 bakina Kumite batsinze Ntwali Fiston ukinira APR, Munyaneza Flavier ukinira Zen Karate do Rubavu, Safari Jean Pierre ukinira the champion academy na Rutikanga Mupenzi ukinira ikipe ya UR-Huye A.
Mu bagabo batarengeje ibiro 75 bakina Kumite hatsinze Niyitanga Halifa ukinira the champion sports academy, Udahemuka Bertin ukinira the champion sports academy, Nshuti Elie ukinira Zen Karate do Rubavu hamwe na Kashabuka Ferdinand ukinira UR-Huye A.
Mu bagabo abakinnyi barengaje ibiro 75 bakina Kumite hatsinze Twizere Theophile ukinira UR-Huye A, Nambajimana Ange ukinira APR, Ntungane Emery ukinira APR hamwe na Birori Pacifique ukinira The Champion Academy.
Mu makipe y’abagabo bakina KATA hatsinze Zen karate do Rubavu, The Champion Academy, UR-Huye Campus A, UR-Huye Campus B naho mu makipe y’abagabo akina KUMITE hatsinze The Champion Academy, APR, UR-Huye Campus A na Dragon Rubavu Vision Jeunesse Nouvelle de Gisenyi.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntabishimwe cyane kuko karate n’umukino ugenzwe .