Mu Rwanda hatangijwe Karate ikinirwa ku mucanga

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA) bwatangaje ko bugiye gushyiraho amarushanwa ya Karate ikinirwa ku mucanga mu gufasha kongera ubumenyi muri Karate ikinirwa mu Rwanda.

Abakinnyi ba Karate barimo gukorera imyitozo ku mucanga w'ikiyaga cya Kivu
Abakinnyi ba Karate barimo gukorera imyitozo ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu

Niyongabo Damien, umuyobozi wa FERWAKA yabwiye Kigali Today ko bishimiye kujyana mu Karere ka Rubavu umukino wa Karate ikinirwa ku mucanga kuko basanze aka Karere gafite impano yo gukina Karate ndetse bafite umwihariko wo kugira umucanga wakinirwaho Karate ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Niyongabo abitangaje mu gihe hatangijwe igikombe cyo kwibohora mu mukino wa Karate cyatangiriye mu Karere ka Rubavu, hakaba hakinwe n’umukino wa Karate yo ku mucanga ikishimirwa na benshi bayitabiriye, bavuga ko ari umwihariko mu kongera ubumenyi.

Niyongabo Damien, Perezida wa FERWAKA
Niyongabo Damien, Perezida wa FERWAKA

Niyongabo agira ati “Karate yo ku mucanga irasanzwe, turifuza kuyiteza imbere mu gufasha abakinnyi bacu kongera ubumenyi no gutegura amarushanwa.”

Uretse kuba karate yo ku mucanga abakinnyi biyereka ndetse bagakina batagombye gukenera tapi zishyirwa mu nyubako mu gihe bakina, bamwe mu bakina karate bagaragaje ko bashobora no gukinira mu mazi kandi ntibigire ingaruka, bavuga ko ahubwo ari uburyo buboroheye.

Umuyobozi wa FERWAKA yabwiye Kigali Today ko bagiye kongera amarushanwa ya Karate kugira ngo barusheho kuvumbura impano muri uyu mukino, ibi akaba abihera ku bakinnyi bagiye guserukira u Rwanda mu marushanwa nyafurika.

Ntwali Fiston ukinira ikipe ya APR watwaye umudari mu bagabo bakina Kumite batarengeje ibiro 67 yatangaje ko amarushanwa y’igikombe cyo kwibohora muri Karate cyabafashije kwitegura amarushanwa nyafurika azabera mu gihugu cya Maroc.

Abahanga mu mukino wa Karate mu Rwanda bari bitabiriye
Abahanga mu mukino wa Karate mu Rwanda bari bitabiriye

Agira ati “Iyi mikino yari ikomeye ariko yari imeze neza, twahuye n’abakinnyi biteguye neza bashaka gutsinda, nubwo twatsinze twungutse kuba twabonye umwanya wo kwitegura kuzajya mu marushanwa nyafurika kandi twizera ko ubunararibonye dukuye aha buzatuma duhagararira Igihugu neza.”

Umuyobozi wa FERWAKA avuga ko bashaka kongera amarushanwa ya Karate kuko uko akinwa ari menshi yongera ubunararibonye ndetse agahuza abakinnyi batandukanye mu gihugu bigatuma bamwe bahakura ubumenyi bwisumbuye.

Yagize ati “Mwabonye uko ejo mu marushanwa bakina, n’ubu mwabonye uko hano ku mucanga bakina, harimo itandukaniro bitewe n’imyitozo. Turifuza kongera amarushanwa, bifashe abakinnyi kwitoza, no guhura n’abandi kandi bizaduha umusaruro w’abakinnyi bashya.”

Imyiyereko yo ku mucanga yari inogeye amaso
Imyiyereko yo ku mucanga yari inogeye amaso

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kakiriye aya marushanwa bwatangaje ko bafatanyije na FERWAKA gutegura amarushanwa agenda neza, butangaza ko bugiye gufasha abakina Karate igakomeza gutera imbere, bityo n’Akarere ka Rubavu kagakomeza kugendererwa n’abitabira iyo mikino.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias, agira ati “Twafatanyije gutegura amarushanwa agenda neza, ariko twifuza gukorana n’abakinnyi bagakomeza gutsinda nk’uko byagaragaye muri aya marushanwa, Akarere ka Rubavu gafite impano nyinshi twifuza guteza imbere ariko dufite n’ibindi byinshi tugomba guteza imbere. Nk’ubu twakiriye imikino ya Ironman kandi abayitabiriye batashye bishimye, abaje muri Karate na bo bishimiye Akarere kacu, twifuza ko hano habera ibirori byinshi kuko dushoboye kubakira.”

Bamwe mu bitabiriye igikombe cyo kwibohora bakinnye ku giti cyabo bashoboye gutsinda mu bagore bigaragaje muri KATA hatsinze Uwase Razia ukina mu ikipe ya APR, Abayisenga Palemonique ukinira The Champion Sports Academy, Yezakuzwe Lucie na Umulisa Yvette, naho mu bagore bakinnye muri Kumite hatsinze Uwase Razia, Umulisa Yvette, Yezakuzwe Lucie na Abayisenga Palemonique.

Abakinnyi bitwaye neza mu marushanwa bahawe ibihembo
Abakinnyi bitwaye neza mu marushanwa bahawe ibihembo

Mu bagabo batarengeje ibiro 67 bakina Kumite hatsinze Ntwali Fiston ukinira APR, Munyaneza Flavien ukinira Zen Karate do Rubavu, Safari Jean Pierre ukinira The Champion Academy na Rutikanga Mupenzi ukinira ikipe ya UR-Huye A.

Mu bagabo batarengeje ibiro 75 bakina Kumite hatsinze Niyitanga Halifa ukinira The Champion Sports Academy, Udahemuka Bertin ukinira The Champion Sports Academy, Nshuti Elie ukinira Zen Karate do Rubavu hamwe na Kashabuka Ferdinand ukinira UR-Huye A.

Mu bagabo abakinnyi barengaje ibiro 75 bakina Kumite hatsinze Twizere Theophile ukinira UR-Huye A, Nambajimana Ange ukinira APR, Ntungane Emery ukinira APR hamwe na Birori Pacifique ukinira The Champion Academy.

Abakinnyi bakoreye imyitozo mu mazi
Abakinnyi bakoreye imyitozo mu mazi

Mu makipe y’abagabo bakina KATA hatsinze Zen karate do Rubavu, The Champion Academy, UR-Huye Campus A, UR-Huye Campus B naho mu makipe y’abagabo akina KUMITE hatsinze The Champion Academy, APR, UR-Huye Campus A na Dragon Rubavu Vision Jeunesse Nouvelle de Gisenyi.

Abakinnyi batsinze bari kumwe na Ishimwe Pacifique, Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rubavu
Abakinnyi batsinze bari kumwe na Ishimwe Pacifique, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka