Ni amahugurwa yamaze iminsi ibiri hagati y’itariki ya 27 na 28 Nzeri 2024 yitabirwa n’abarimu 70 baturutse mu makipe atandukanye akina karate mu Rwanda ndetse n’abo mu bihugu by’abaturanyi.
Sensei Jean Claude Nkurunziza, umuyobozi wa KESA akaba n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu ngaga za karate zikorera mu mujyi wa Kigali, yashimiye abitabiriye aya mahugurwa abasaba ko bakwiriye gushyira umutima ku byo bazayigiramo, ndetse ko ubumenyi bazahakura bakwiriye kuzabusangiza abanyeshuri babo kugira ngo karate y’u Rwanda izamure urwego.
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda bwana Bugingo Elvis yashimiye ubuyobozi bwa KESA ku ruhare rwo gukomeza guteza karate imbere, anashimira abayitabiriye abasaba ko ubumenyi bazahakura bakwiriye kuzabusangiza abandi.
Mu bahuguwe muri aya mahugurwa harimo Hon. Ngabitsinze Jean Chrysostome wahoze ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ,Umunyamabanga Mukuru wa FERWAKA Bugingo Elvis ndetse n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Kamuzinzi Christian, n’abandi barimu baturutse mu nzego zitandukanye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|