Karate: Zanshin Karate Academy yongeye gutegura irushanwa rifite umwihariko mu bakiri bato
Ishuri rya Karate Zanshin Karate Academy ku nshuro ya Kabiri ryateguye irushanwa ryiswe, ‘Zanshin Karate Championship’ rizabera mu Karere ka Huye mu byiciro bibiri muri uku kwezi kwa Kanama 2024, rizanagaragaramo icyiciro cy’abakiri bato.
Ni irushanwa rizakinwa hagati ya tariki 17 na 18 Kanama 2024 rikabera mu karere ka Huye mu cyiciro cy’abakuru mu gihe tariki 24 na 25 Kanama 2024 hazahatana icyiciro cy’abana bakiri bato.
Aya marushanwa azahuriza hamwe amakipe ya Karate mu Rwanda, azarushanwa mu byiciro bibiri aribyo Kumite (Kurwana) ahamaze kwiyandikisha amakipe 13 mu bagabo n’umunani mu bagore naho muri Kata (Kwiyerekana) hakaba hamaze kwiyandikisha amakipe 11 mu bagabo n’amakipe 8 mu bagore.
Muri aya marushanwa kandi hazanabaho kurushanwa kw’abakinnyi ku giti cyabo muri ibyo byiciro aho nko muri Kumite (Kurwana) bazarushanwa hashingiwe ku biro nkuko biteganywa n’amategeko.
Kugeza ubu hamaze kwiyandikisha abakinnyi 43 bazahatana muri Kata ku giti cyabo barimo abagabo 25 n’abagore 18 mu gihe abazakina Kumite ku giti cyabo bose hamwe ari 52 harimo abagabo 31 n’abagore 21.
Mu cyiciro cy’abana ari nabo bazakina nyuma hagati ya tariki 24 na 25 Kanama 2024, ari nabwo bwa mbere aya amarushanwa azaba ateguwe muri iki cyiciro, bazarushanwa hakurikijwe imyaka yabo dore ko abemerewe kwiyandikisha ari kuva ku myaka itandatu kugeza kuri 15 aho nabo bazarushanwa muri Kata ndetse na Kumite, bikazakorwa ku bana bari mu kigero cy’imyaka 10 kugeza kuri 15.
Aya marushanwa azasifurwa kandi anayoborwe n’impuguke mpuzamahanga mu mukino wa Karate zirimo n’umuyobozi wa Zanshin Karate Academy iyategura Sensei (Mwarimu) Mwizerwa Dieudonné usanzwe ari n’umusifuzi mpuzamahanga wa Karate ku rwego rwa Africa ndetse no ku rwego rw’Isi, akaba yemeza ko imyiteguro yose imeze neza cyane kandi ubwitabire buzaba bushimishije cyane anakangurira abantu bose kuzaza kureba iyi mikino izabera muri Hoteli Credo kuko izaba ishimishije.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|