Karate: Umunyarwandakazi abaye uwa Kabiri mu marushanwa Nyafurika y’abatarengeje imyaka 18

Mu marushanwa Nyafurika y’Abatarengeje imyaka 18 ari kubera mu gihugu cya Algerie, Umunezero Jovia umukobwa umwe, wari uhagarariye u Rwanda mu cyiciro cyo kurwana (Kumite), abaye uwa kabiri yegukana umudari wa Feza (Argent).

Umunezero Jovia yabaye uwa Kabiri yegukana umudari wa Feza
Umunezero Jovia yabaye uwa Kabiri yegukana umudari wa Feza

Ku mukino wa Nyuma Umunezero wakinaga mu batarengeje ibiro 59, atsinzwe na Chaja Fatima wo muri Maroc.

Ni nyuma yuko mugenzi we w’Umuhungu Niyitanga Halifa bari kumwe muri aya marushanwa, ku munsi w’ejo nawe yari yegukanye umudari w’Umuringa, atahana umwanya wa Gatatu muri aya marushanwa.

Mu ijonjora ry’ibanze Umunezero yari yatsinze Swart Mayvonne Neeldje wo muri Namibie, mu cyiciro gikurikiraho atsinda Raad Selma wo muri Algérie.

We na bagenzi be bahawe ibihembo
We na bagenzi be bahawe ibihembo
Umunezo na Nkuranyabahizi Noel ubatoza
Umunezo na Nkuranyabahizi Noel ubatoza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka