Karate: Umunyarwanda yakoze amateka mu marushanwa Nyafurika
Mu marushanwa Nyafurika y’ingimbi ndetse n’abakuru (Junior & senior) yaberaga mu Rwanda, Ndutiye Shyaka Maic Umunyarwanda wakinnye mu batarengeje ibiro 53, yatsinze umunya Misiri ku mukino wa Nyuma, ahita yegukana umudari wa Zahabu.
Shyaka w’imyaka 17 y’amavuko, ni umwe mu bakinnyi 35 bari bagarariye Amavubi ya Karate, yahatanaga muri aya marushanwa yitabiriwe n’ibihugu 26.
Aganira na Kigali Today yatangaje ko uyu mudari awukesha kwita ku mpanuro z’abatoza, akaba yizera ko mu myaka iri mbere azakora ibirenze.
Ati" Umutoza yambaye hafi angira inama antera akanyabugabo, nanjye nshyiramo imbaraga kuko numvaga ko bishoboka, none birangiye umudari wa Zahabu tuwutwaye."
Muri aya marushanwa yasoje kuri iki cyumweru, u Rwanda rwanegukanyemo imidari ibiri ya Argent (Silver) watwawe na Kapiteni w’iyi kipe, Ngarambe Vanilly wakinaga mu batarengeje ibiro 84, n’uwatwawe na Niyitanga Halifa wakinaga mu ngimbi zitarengeje ibiro 61.
Rwegukanye kandi imidari ya Bronze 4 irimo uwatwawe na Ntungane Aimery wakinaga mu batarengeje ibiro 75, uwatwawe na Umunezero Jovia wakinaga mu ngimbi zitarengeje ibiro 59, Uwatwawe na Niyitegeka Lucky wakinaga mu ngimbi ziri hejuru y’ibiro 59, ndetse n’uwatwawe n’ikipe ya Kata y’abahungu.
Kuri iki cyumweru ikipe y’u Rwanda ntiyabashije kwitwara neza, kuko yakuwemo ku mukino wa mbere n’ikipe ya Misiri yaje gukomeza igatwara igikombe, itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Cameroun.
Ngarambe Vanilly Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda yatangarije kigali Today ko nubwo bitabagendekeye nk’uko babyifuzaga, bagerageje kuzamura intera basanzwe bariho babona imidari ya zahabu ndetse na Feza.
Ati" Aho twageze ni heza turahishimira, twabonye umudari wa Zahabu tubona 2 ya feza, ni urwego rwiza, turakinisha abana bafite imbere heza, ahubwo amahanga atwitege."
Ikipe ya Misiri ni yo yihariye imidari n’ibikombe muri iri rushanwa. Abanyamisiri bakaba batangaje ko bidatunguranye, gusa nabo batorohewe hamwe na hamwe.
Sayed sarah umwe muri aba bakinnyi yagize ati" Twegukanye imidari 26 n’ibikombe, tubikesha imyitozo ihoraho dukora, ndetse n’ubunararibonye dufite mu marushanwa nk’aya. gusa ntitworohewe kuko ibihugu nk’u Rwanda Cameroun senegal na botswana byatugoye cyane, kuburyo byaduhaye isomo ryo kutirara."
Iri rushanwa Nyafurika rya Karate ryaberaga bwa mbere mu Rwanda, ryatangiye tariki ya 28 Kanama 2018. ryabimburiwe n’amahugurwa y’abasifuzi ndetse n’abatoza muri uyu mukino, aho u Rwanda rwungukiyemo abatoza 5 bo ku rwego rwa Afurika, ndetse n’abasifuzi babiri bo kuri urwo rwego.
Imikino nyirizina yatangiye tariki ya 31 ikaba yasoje kuri uyu wa 2 Nzeli 2018.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|