Karate: Ku bufatanye n’umufaransa Dupeux hateguwe amahugurwa y’abakinnyi ba Karate mu Rwanda.
Ku bufatanye na Federasiyo y’umukino wa karate mu Rwanda (FERWAKA) na Rwanda Shoseikan, kuri uyu kane tariki ya 20 Ukwakira i Kigali hatangiye amahugurwa y’iminsi ine agenewe abakinnyi n’abatoza b’umukino wa karate mu Rwanda.
Ni amahugurwa yatangiye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu yitabirwa n’umubare munini w’abakinnyi basanzwe bakina Uyu mukino wa karate, abarimu ndetse n’abandi basanzwe bakina Uyu mukino ukinwa n’abatari bake mu Rwanda.
Ni amahugurwa yayobowe n’uwahoze ari umukinnyi, umwarimu ndetse unakuriye abasifuzi mu gihugu cy’u Bufaransa Sensei Patrick Dupeux ufite umukandara w’umukara na Dane zirindwi (7e Dan) ndetse n’ibindi bihangange mu mukino wa karate mu Rwanda barimo Sensei Sinzi Tharcisse ufite umukandara w’umukara na Dane indwi (7e Dan) ndetse na Sensei Karamaga Barnabe we ufite Umukandara w’umukara na Dane eshanu (5° DAN)
Mu bitabiriye aya mahugurwa nkuko twabigarutseho hejuru harimo abakinnyi basanzwe bakina karate harimo abavuye mu ikipe ya APR, Police y’igihugu, abatoza ku rwego ry’igihugu, abatoza b’amashuri yigisha karate ndetse n’abantu basanzwe bakina umukino wa karate.
Nk’uko kandi Sensei Sinzi Tharcisse yabitangarije Kigali Today, aya mahugurwa yitabiriwe n’abakinnyi bari mu byiciro 3 ari byo Shotokan, Shitō-ryū ndetse na Wadō-ryū.
Aya mahugurwa arakomeza kuri uyu wa Gatanu no ku gatandatu ndetse no ku cyumweru mbere ya saa sita naho nyuma yaho hakaba hateganyijwe ibizamini kubakaratika bazaba bifuza kuzamurwa mu ntera.
Abazakora ibizamini byo kuzamurwa mu ntera ni uguhera kubafite umukandara w’ikigina (ceinture marron) Kugeza kuri Dane 5.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|