Karate: FERWAKA yashyikirijwe impano z’ibibuga yemerewe na Ambasade y’u Buyapani

Kuri iki Cyumweru, Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda FERWAKA, ryashyikirijwe impano y’ibibuga bikorerwaho imyitozo bikanakinirwaho amarushanwa bizwi nka Tatami, bifite agaciro ka Miliyoni 56 y’amafaranga y’u Rwanda. (67,372 USD)

Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda ashyikiriza Perezida wa FERWAKA Uwayo Theogene amwe mu mabendera y'abasifuzi
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda ashyikiriza Perezida wa FERWAKA Uwayo Theogene amwe mu mabendera y’abasifuzi

Umuhango wo gushyikiriza FERWAKA ibi bibuga, warahuriranye n’isozwa ry’amahugurwa ya KARATE yari ari gutangwa n’impuguke muri uyu mukino zaturutse mu ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Buyapani (JKA).

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyoshita, akaba yaratangaje ko bishimiye kugira uruhare mu iterambere ry’umukino wa Karate mu Rwanda, bakaba bizera ko ibi bibuga bizafasha abakarateka bo mu Rwanda kuzamura urwego rwabo.

yagize ati" Umukino wa Karate ni umukino mwiza wubaka umubiri umuntu akagira ubuzima buzira umuze, kandi ukanamwubakamo ikinyabupfura gituma aba intangarugero muri sosiyete.

Turizera ko ibi bibuga bizafasha Karate yo mu Rwanda mu iterambere, kuburyo twizera ko izahagararirwa no mu mikilo Olympic iteganyijwe mu Mujyi wa Tokyo muri 2020."

Ambasaderi Takayuki yaboneyeho kugeza ijambo ku bakarateka bari bitabiriye uyu muhango
Ambasaderi Takayuki yaboneyeho kugeza ijambo ku bakarateka bari bitabiriye uyu muhango

Perezida wa FERWAKA, Uwayo Theogene, yakina izi mpano yatangaje ko Umuryango mugari wa Karate mu Rwanda, ushimira u Buyapani mu nkunga budahwema kugeza ku Rwanda igamije guteza imbere umukino wa Karate mu Rwanda.

yavuze ko ubusanzwe tatami ari cyo gikoresho abakarateka bakenera cyane kugira ngo bitoze mu buryo bwiza kandi mpuzamahanga, kikaba gihenze kuburyo FERWAKA itari ifite ibihagije. Ubu ngo bigiye gufasha abakarateka benshi kuzamura u rwego kuburyo bazatera imbere ku buryo bwihuse.

Ati " Izi tatami zirafasha abakarateka benshi kuzamura urwego rwabo, kuko baraba bitoreza ahantu heza. Mu marushanwa Nyafurika aheruka twabashije gutwara umudari wa Zahabu n’ibiri ya feza, turizera ko uko dukomeza kubona ibikoresho nk’ibi bizadufasha kongera umubare w’imidali twegukana mu marushanwa mpuzamahanga"

Perezida wa FERWAKA Uwayo Theogene ashimira ambasaderi Takayuki n'abo bakorana
Perezida wa FERWAKA Uwayo Theogene ashimira ambasaderi Takayuki n’abo bakorana

Amasezerano y’iyi nkunga yasinywe tariki ya 26 Mutarama 2018. Akaba yarasinywe mu rwego rw’ubufatanye ndetse n’ihererekanya muco hagati y’ibihugu byombi, dore ko Karate ari umukino ukomoka mu gihugu cy’u Buyapani.

Iyi nkunga y’ibibuga ikaba yazanye n’iyibibaho bibiri bizajya byandikwaho amanota y’abaruahanwa, ndetse n’amabendera 30 azajya yifashishwa mu gusifura.

Ifoto y'Urwibutso yahuje Ambasaderi w'u Buyapani, FERWAKA N'abatoza baturutse mu ishyirahamwe rya Karate mu Buyapani
Ifoto y’Urwibutso yahuje Ambasaderi w’u Buyapani, FERWAKA N’abatoza baturutse mu ishyirahamwe rya Karate mu Buyapani
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka