Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 27 Gicurasi 2022, kiyobowe n’umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu akaba n’umuyobozi wa “The Champions Sports Academy” ari na we wayishinze, Nkuranyabahizi Noel.
Iryo shuri ribarizwa muri ‘Gasore Serge Foundation’, muri iki gikorwa cyo kuzamura abana mu ntera hari abayobozi batandukanye baryo shuri, abarimu ndetse n’abanyeshuri.
Umutoza Nkuranyabahizi agaragaza ko iryo shami rya RCCS Champions Academy riri mu mashami ya The Champions Sports Academy, akora cyane babifashijwemo n’ubuyobozi bw’icyo kigo .
Akomeza avuga ko ari ahantu heza ho gukorera siporo kandi hakaba hari impano nyinshi, ku buryo bizeye ko mu bihe biri imbere hazaba hari abakinnyi ba Karate bakomeye, ku buryo banavamo abaserukira igihugu mu byiciro bitandukanye.
Umuyobozi w’iryo shuri yashimiye The Champions Sports Academy, kuba irimo gufasha icyo kigo kuzamura impano ndetse no gutoza abana indangagaciro zirimo, imyitwarire myiza, ubucuti, gukorera hamwe no kuba indashyikirwa binyuze muri Karate, kandi abizeza inkunga yose bazakenera kugira ngo iri shami rirusheho kuzamuka.
Abana bazamuwe mu ntera mu mikandara y’umuhondo na Oranje, bishimiye icyo gikorwa n’intera bagezeho.
Kuva muri 2017, Nkuranyabahizi usanzwe ari umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu ya Karate, ni bwo yatangije ishuri ryigisha uwo mukino, The Champions Karate Academy, aho mu biruhuko bahurizaga hamwe abana bafite hagati y’imyaka 4 na 17 bakigishwa Karate. Iri shuri ryatangiriye ahahoze ari Sports View Hotel i Remera.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ko nanjye nifuza kubiyungaho nabasangahe cg telephone y
NI byiza rwose mukomerezaho