JKA-Rwanda yahuguye abakina Karate, bamwe begukanamo ibihembo
Kuva ku wa 1 Nzeri 2023 kugeza ku wa 3 Nzeri 2023, ikipe ya Japan Karate Association Rwanda yateguye amahugurwa ajyanye na tekinike yo kurwana (Kumite) mu mukino wa Karate atangwa na Christophe Pinna wigeze gutwara shampiyona y’Isi mu 2000.
Aya mahugurwa yabereye mu ishuri rya Lycée de Kigali ari na ho ikipe ya JKA Rwanda yavukiye mu mwaka wa 2004. Yari yitabiriwe n’ibyiciro bitandukanye birimo abana ndetse n’abantu bakuru.
Rurangayire Guy, umuyobozi wa Japan Karate Association Rwanda yavuze ko ari amahugurwa yabagaragarije ko abakinnyi bamaze gutera imbere.
Yagize ati "Ni amahugurwa yagaragaje ko abana bacu bamaze gutera imbere, tekinike bamaze kwiga n’amarushanwa bamaze gukora ubona ko ibintu bimaze gutera imbere."
Ntwali Fiston witabiriye aya mahugurwa avuga guhugurwa na Christophe ari amahirwe bagize nk’abakinnyi.
Yagize ati "Byadushimije cyane, ni amahirwe twagize nk’Abanyarwa kuba mwarimu Pinna yaje kudufasha mu mahugurwa ya tekinike. Dukina amarushanwa menshi ya Afurika no ku rwego rw’i Burayi rero iyo tubonye uwabaye uwa mbere ku Isi kugira aduhugure muri tekinike dukora ni amahirwe nk’abakinnyi mu kwitwara neza no kuzana imidali."
Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda Niyongabo Damien yavuze ko ari amahirwe guhugurwa na Christophe Pinna kuko azongerera ubumenyi abakinnyi barimo nabo mu Ikipe y’Igihugu byitabiriye anashimira ikipe ya JKA Rwanda yamuzanye.
Ati "Twagize amahirwe yo kwakira uwabaye uwa mbere ku Isi mu myaka yashize,icyo yaje kongerera abakinnyi bacu barimo n’abo mu Ikipe y’Igihugu ni ukubereka tekinike zo kurwana no kubona amanota,amayeri atandukanye abakinnyi bacu baba bakeneye kumenya.Turashimira JKA Rwanda ikuriwe na Rurangayire Guy nawe wabaye umukinnyi watsindiye imidali myinshi akaba anazi impamvu yatumiye Pinna."
Hanabayemo irushanwa ryahembye batatu ba mbere bitwaye neza.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasomo yatangiwe muri aya mahugurwa, habaye irushanwa ryiswe “Grand Prix JKA-RWANDA Open Kumite Championship 2023” aho abakinnyi batatu ba mbere bitwaye neza bahembwe. Aba bayobowe na ntwali Fiston wabaye uwa mbere akaba yarahembwe ibihumbi 300 Frw,akurikirwa na Niyitanga Khalifa wabaye uwa kabiri agahembwa ibihumbi 200 Frw mu gihe Shyaka Maic yegukanye umwanya wa gatatu agahembwa ibihumbi 100 Frw.
Amahugurwa y’uyu mwaka yitabiriwe n’abarenga 200 barimo abana n’abakuru,iyi ikaba yari inshuro ya kabiri Umufaransa Christophe Pinna w’imyaka 55 y’amavuko ahuguye mu Rwanda nyuma yo gutanga andi mahugurwa yabaye muri Mata 2022, ubuyobozi bwa JKA Rwanda buvuga ko yatanze umusaruro mwiza.
Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|