Huye: Hasojwe amahugurwa yateguriwe abana bakina Karate

Ku Cyumweru mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda, hasojwe amahugurwa y’abana bakina karate basaga 214.

Abana mu byiciro bitandukanye bijyanye n'imikandara yabo bose baritabiriye
Abana mu byiciro bitandukanye bijyanye n’imikandara yabo bose baritabiriye

Aya mahugurwa yateguriwe abana bato b’imyaka 4 kugeza kuri 15, aho bahugurwaga n’abarimu mpuzamahanga b’uyu mukino, ndetse ku bufatanye na Federasiyo y’umukino wa karate mu Rwanda.

Ni amahugurwa yateguwe n’ishuri rya Karate rya Zanshin Karate Academy, isanzwe itozwa n’umutoza mpuzamahanga akaba n’umusifuzi wa Karate ku rwego rw’Isi, Mwizerwa Dieudonné, aho yafatanyije n’irindi shuri rya karate ribarizwa muri i Huye rya The Great Karate Academy, itozwa na Nsengimana Elie.

Intego nyamukuru y’aya mahugurwa ni ugukuza no kuzamura impano z’abana bakina Karate, by’umwihariko muri aka karere ka Huye ndetse n’Igihugu muri rusange, aho bigishijwe ndetse banatozwa cyane ibijyanye na technique zigezweho zikoreshwa mu marushanwa y’abana mu rwego rwo kubategura kwitabira amarushanwa ateganyijwe imbere.

Mu bana bitabiriye harimo abakobwa 86 n'abahungu 128
Mu bana bitabiriye harimo abakobwa 86 n’abahungu 128

Nyuma yo kubona ko iyo abana batahuguwe ngo bategurwe kuri tekiniki zigezweho zigenga amarushanwa, hamwe n’amategeko agenga amarushanwa y’abana (Cadet), bituma Karate mu bana igenda isubira inyuma, nibwo Zanshin Karate Academy yateguye aya mahugurwa, bahereye mu bana ku nshuro ya mbere kandi akaba ngarukamwaka, agakurikirwa n’amarushanwa y’abana.

Aya mahugurwa yahuje abana 214 barimo abakobwa 86 n’abahungu 128, baturutse mu mashuri yigisha Karate atandukanye yo mu Rwanda, bikaba byari bibaye ubwa mbere amahugurwa nk’aya aba mu Rwanda, bikaba byitezweho iterambere rya Karate mu Rwanda no gutanga umusaruro mu mikino mpuzamahanga.

Mwizerwa Dieudonné avuga ko iki aba aricyo gihe cyiza cy’uko abana bagomba kumenya iby’ingenzi kuri uyu mukino, bityo bagakura bazi gukina Karate ndetse na byinshi biyishamikiyeho.

Mwizerwa Dieudonné
Mwizerwa Dieudonné

Ati “Ibikorwa nk’ibi bifasha abana kumenya tekiniki z’ibanze ku mukino, ibyo baheraho biga Karate mbere y’uko batangira kwitegura kwitabira amarushanwa, nka bimwe bigira umukinnyi umunyamwuga kuko ntacyo aba yarasimbutse”.

Mwizerwa asanga icyo gikorwa cyaragenze neza bijyanye n’abana bitabiriye ku mubare uri hejuru, ndetse byanabahaye isomo ko ubutaha bazakora aya mahugurwa mu bice bitandukanye, bijyanye n’imikandara abakinnyi bariho mu rwego rwo kugira ngo bisanzure.

Ababyeyi batandukanye bari baherekeje abana babo
Ababyeyi batandukanye bari baherekeje abana babo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka