Amakipe ya Polisi yegukanye ibikombe n’imidali mu mikino ya EAPCCO 2019

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda ikina umukino njyarugamba uzwi ku izina rya Karate yitwaye neza mu marushanwa ahuza amakipe y’ibihugu bihuriye mu muryango w’Akarere k’Iburasirazuba bwa Afurika (EAPCCO).

Iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda yegukanye ibikombe bitatu (3) ndetse n’imidali (20), 12 ya Zahabu, 4 ya Feza(Sliver) n’ine (4) y’ Umulinga (Bronze). Muri uyu mukino, Polisi y’u Rwanda yari yaserukiwe n’amakipe abiri, abagabo n’abagore bose hamwe ari 13, muri rusange buri mukinnyi akaba yashoboye kwegukana umudali.

Mu irushanwa ry’umukino w’amaboko (Handball) ikipe ya Police HC na yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ikipe ya Polisi y’igihugu cya Kenya n’icya Uganda. Mu mukino ubanza iyi kipe ya Police HC yari yatsinze iyo mu gihugu cya Kenya ibitego 32 kuri 26, mu gitondo cyo ku wa 30 Police HC y’u Rwanda itsinda iya Uganda ibitego 34 kuri 23.

Muri uyu mukino, Rwamanywa Viateur wa Police HC yatsinze ibitego 12, Tuyishime Zacharie atsinda ibitego 8 naho CPL Mutuyimana Gilbert atsinda ibitego 5 .

Ni mu gihe mu mukino uherutse kuba tariki 28 Kanama 2019, Police HC yari yatsindiwe na Rwamanywa Viateur, CPL Mutuyimana Gilbert na Hategekimana Fideli aho buri wese yari yatsinze ibitego 6.

Umutoza wa Police HC, Inspector of Police (IP) Antoine Ntabanganyimana yashimiye byimazeyo abakinnyi be uburyo bagaragaje ishyaka n’ubwitange bagaragaje muri iri rushanwa.

Ati: “Ndashimira cyane abakinnyi banjye uburyo bitwaye kuva twatangira iri rushanwa, bagaragaje ishyaka ryo gukomeza kubika iki gikombe kuko n’umwaka ushize ni bo bari bagitwaye.”

Ku rundi ruhande, ikipe ya Polisi y’u Rwanda ikina umukino njyarugamba wa Karate na yo yari imaze guhigika amakipe bari bahanganye aho na yo yatwaye ibikombe 3 ndetse n’imidali 20.

Iyi ntsinzi igezweho nyuma y’aho ku wa 29 Kanama 2019, iyi kipe itsinze amakipe y’ibihugu bari bahanganye ari byo: Uganda, Kenya, Burundi, Tanzania na Sudani y’Epfo.

Umutoza w’ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu mukino wa Karate, Chief Inspector of Police(CIP) Sylivestre Twajamahoro avuga ko n’ubwo nta rushanwa ryoroha, ariko ngo amakipe bahuye yaraboroheye cyane kuko bayarushije mu buryo bugaragara.

Yagize ati “Ubusanzwe irushanwa riba ari irushanwa, ntiwarijyamo usuzugura abo mugiye guhangana ariko abakinnyi ba biriya bihugu twakinnye na byo ntabwo batugoye rwose twarabarushije cyane.”

Abatoza b’amakipe yagiye aserukiye u Rwanda mu mikino ya gipolisi icyo bahurizaho ni uburyo ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwari bwarateguye abakinnyi mbere y’uko irushanwa ritangira.

CIP Twajamahoro yagize ati “Dushimira ubuyobozi bwa Polisi yacu y’u Rwanda uburyo bwateguye amakipe yitabiriye aya marushanwa, ni kimwe mu byatumye dutanga umusaruro haba mu bikoresho ndetse no gutegura abakinnyi mu mutwe, kuva mu Rwanda ujya muri Kenya ubundi hari urugendo rurerure ukoresheje imodoka ariko kuba twaragendeye mu ndege biri mu byatumye abakinnyi bagerayo batananiwe babasha kwitwara neza.”

Muri iri rushanwa abakobwa b’ikipe ya Polisi y’u Rwanda muri Karate begukanye ibikombe 2 harimo kimwe baherewe kwiyerekana neza (Kata) n’ikindi batsindiye nyuma yo kurwana (Kumi). Ni mu gihe mu bagabo habonetse igikombe kimwe bahembwe kubera kurwana neza.

Imidali 20 u Rwanda rwegukanye yahabwaga buri mukinnyi bitewe n’uko yitwaye mu itsinda ry’abo bari bahanganye, buri mukinnyi w’ikipe ya Police y’u Rwanda Karate akaba yarashoboye kubona umudali.

Abakinnyi nka Ntwari Fiston, Usengimana Omar, Byiringiro Joyce, Iranezeza Berth ,Cyuzuzo Sakina na Mbabazi Seraphine bari mu bakinnyi bagaragaje ubuhanga kuko buri wese yashoboye kwegukana umudali wa Zahabu.

Aya marushanwa ya EAPCCO yatangiye tariki ya 28 Kanama 2019, bikaba biteganyijwe ko arangira kuri uyu wa 31 Kanama 2019, u Rwanda ruhagarariwe n’amakipe 6 ari yo Police FC, Police HC, Karate, Taekwondo, gusiganwa ku maguru(Athletics) ndetse no kumasha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka