#IHFTrophyU-17: Ikipe y’u Rwanda yazengurutse Kigali yerekana igikombe (Amafoto + Video)
Ku wa kabiri tariki 2 Gicurasi 2023, ikipe y’Igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 17 muri Handball, yazengurutse ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali yereka Abanyarwanda igikombe yegukanye, mu mikino y’Akarere ka gatanu ikubutsemo muri Tanzania.
![Bishimiwe na benshi kubera intsinzi begukanye Bishimiwe na benshi kubera intsinzi begukanye](IMG/jpg/hand_1.jpg)
Iyi kipe y’u Rwanda yegukanye iki gikombe tariki ya 30 Mata 2023, itsinze ku mukino wa nyuma u Burundi ibitego 38-13, yageze mu gihugu ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 1 Gicurasi 2023, aho aba mbere bahageze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, aba kabiri bahagera saa sita zijoro.
![Bazengurutse Kigali Bazengurutse Kigali](IMG/jpg/20230502_200343.jpg)
Igikombe aba bangavu bakuye muri Tanzania bakakimurikira Abanyarwanda ku wa kabiri hifashishijwe imodoka za Tembera u Rwanda, zazengurutse Umujyi wa Kigali, cyanabahesheje itike yo kuzakina imikino Nyafurika.
Aba banyarwandakazi batarengeje imyaka 17, mu mukino wa handball imikino itanu bakinnye irimo itatu y’amatsinda, umwe wa ½ ndetse n’umukino wa nyuma, yose barayitsinze batambuka gitwari.
![](IMG/jpg/hand_4.jpg)
Igikombe cya Afurika baboneye itike yo kugikina, kugeza ubu ntabwo hari hamenyekana aho kizabera ndetse n’igihe kizakinirwa.
![Umutoza Bagirishya Anaclet (Uri mu idirishya ) yishimira igikombe Umutoza Bagirishya Anaclet (Uri mu idirishya ) yishimira igikombe](IMG/jpg/cup_2-5.jpg)
![Nkundamatch (ufite igikombe) yifatanyije n'ikipe y'igihugu mu kwerekana igikombe Nkundamatch (ufite igikombe) yifatanyije n'ikipe y'igihugu mu kwerekana igikombe](IMG/jpg/hand_2.jpg)
![](IMG/jpg/cup_3-5.jpg)
![Bahamwe icyubahiro bakwiriye kubera igikombe begukanye banahesha u Rwanda ishema Bahamwe icyubahiro bakwiriye kubera igikombe begukanye banahesha u Rwanda ishema](IMG/jpg/cup-4.jpg)
![](IMG/jpg/cup_1-6.jpg)
![](IMG/jpg/cup_4-4.jpg)
Amafoto: Eric Ruzindana
Reba ibindi muri iyi Video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|