U Rwanda rwitabiriye amarushanwa ya karate mu gihugu cya Maroc

Ikipe y’u Rwanda yitabiriye amarushanwa ya karate ku rwego rwa Afurika ari kubera mu gihugu cya Maroc iri kugenda yitwara neza.

Ku munsi wa mbere w’amarushanwa tariki 08/09/2012 abakinnyi b’u Rwanda bitwaye neza, kuko benshi bagiye bakurwamo bageze kure. Gusa ntibyahereye aho kuko ubu babiri muri bo bamaze kwegukana imidali ya Bronze.

Umudali wa mbere wigukanwe n’umusore bita Twajamahoro Sylvestre muri KATA; umudali wa kabiri wo wafashwe n’umukobwa witwa Kabera Rehema muri KUMITE.

Twajamahoro yambikwa umudali.
Twajamahoro yambikwa umudali.

Imikino yakomeje ku cyumweru, aho ari amakipe y’ibihugu yahanganaga. Mu mukino wa KUMITE u Rwanda rwatsinzwe na Cote d’Ivoire ariko abakinnyi bari bagerageje.

Muri KATA u Rwanda rwahuye na Libya naho kuri kimwe cya kabiri (demi-finale) bahura na Soudan yabatwaye umudari wa bronze.

Nyuma y’amarushanwa federation yakoze urutonde rw’ibihugu igendeye ku kuntu abakinnyi bitwaye, u Rwanda ruza ku mwanya wa 9 muri 19 byari byitabiriye amarushanwa; nk’uko uwari uhagarariye delegation y’u Rwanda, Rurangayire Guy Didier yabitangaje.

Mu marushanwa aheruka u rwanda rwari rwaje ku mwanya wa 15, akaba agira ati “nibyo kwishimirwa”.

Biragaragara ko ikipe y’u Rwanda icyo abandi babarusha ari ingufu, akamenyero mu marushanwa ndetse n’imyitozo ihagije.

Miss Rehema witwaye neza cyane, ndetse bigaragara ko umudari wa zahabu wamugarukiye mu kigaza.
Miss Rehema witwaye neza cyane, ndetse bigaragara ko umudari wa zahabu wamugarukiye mu kigaza.

Ikipe y’u Rwwanda igizwe n’abakinnyi bagera kuri 11 yitabiriye aya marushanwa yatewe ingabo mu bitugu n’Abanyarwanda basanzwe baba muri icyo gihugu cya Maroc bose b’abanyeshuli.

Muri aya marushanwa igihugu cya misiri (Egypte) nicyo kegukanye imidari ya zahabu myinshi, muri rusange ibihugu by’abarabu bikaba aribyo byaje kumyanya y’imbere.

Ibihugu 19 byitabiriye amarushanwa akaba ari: Congo Brazaville, Nigeria, Mali, Africa y’Epfo, Senegal, Tchad, Tunisie, Algerie, Angola, Benin, Botswana, RDC, Cote d’Ivoire, Gabon, Libya, Egypte, Rwanda ndetse na Maroc yateguye ayo marushanwa.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

dukeneye ibibuga byishi by KARATE murwanda, turakina hakabaho igihe duhagaze igihe kirekire habaye ibibazo by,ikibuga. abobasose mbifurije amahirwe ubutaha bazazane imidali myishi

hobby yanditse ku itariki ya: 17-11-2012  →  Musubize

yeah,from 15 to 9,there is progress . Keep it up and aim high. We will always appreciate any honor fellow rwandans bring to our country.

Robert K. yanditse ku itariki ya: 31-10-2012  →  Musubize

u made it guyz, u real gave it all! I am proud of u!!

Bigango yanditse ku itariki ya: 10-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka