Rusizi: Umuryango we wose yawigishije karate

Mutarambirwa Jerse ni umugabo w’imyaka 42 ariko umureba ntiwamenya ko ayifite; ngo kuba agaragara ko akiri muto biterwa na siporo ya karate yakoze kuva afite imyaka 7. Kubera gukunda iyi siporo, byatumye ayitoza n’umuryango we wose.

Uyu muryango w’umugabo n’umugore n’abana batandatu utuye mu karere ka Rusizi ukaba ukunda kwiyambazwa mu birori bitandukanye aho uza gususurutsa ibirori by’abantu haba mu makwe n’ahandi.

Mutarambirwa avuga ko yahisemo kwigisha umuryango we wose karate kubera ko uyu mukino ubamo ikinyabufura kidasanzwe. Ngo nta mwana we wasagarira abaturanyi yitwaje ko azi iyo siporo kuko ngo yabatoje kubaha ikiremwa muntu.

Ibyo ngo bituma n’abaturanyi be bamwubaha kuko ngo nawe abubaha. Mutarambirwa Jerse akora umwuga wo gutwara abantu kuri Moto. Abana be bose uko ari batandatu bakina karate ndetse n’abakobwa. Umukuru yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Aba bana badutangarije ko bakunda uyu mukino kuko ngo utuma bahora bishimye kandi ugatuma ingingo zabo zigororoka, bamwe mu bakora ibirori bitandukanye bavuga ko uyu muryango ngo bawukunda cyane kuko ngo ubafasha kubasusurutsa.

Uyu mugabo avuga ko ngo yari afite ubushake bwo kwigisha abantu uyu mukino ariko ngo yagize ikibazo cyo kubura abo yigisha kuko ngo abenshi bawutinya bavuga ko ngo uruhanyije, nyamara we avuga ko ngo woroshye cyane gusa ngo ikibura ni ubushake.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Uyu mugabo aba bana ni bamara gukura inzugi azazirandureho kuko ntawakinisha ku mwiba. Courage msaza.

Yves yanditse ku itariki ya: 9-12-2013  →  Musubize

UWO MUGABO NAKOMEREZAHO TURAMUSHIGIKIYE TO

EPA yanditse ku itariki ya: 8-11-2013  →  Musubize

Nzagushaka unyigishe......

sergabin yanditse ku itariki ya: 28-09-2013  →  Musubize

NISAWA KABISA URIYA MUGABO NANJYE NDAMUZI AMEZE NEZA KDI KDI NI URUGERO RWIZA KUBATURARWANDA BOSE

NSHUTI ERIC yanditse ku itariki ya: 11-08-2013  →  Musubize

byakatubereye urugero abanyarwanda twese rwo gukora sport kugirango twirinde zimwe murwara ziterwa no kudakora sport

RUBONA Prince yanditse ku itariki ya: 10-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka