Nyamagabe: Gukinira Karate mu cyaro ngo bituma badatera imbere

Abakinnyi ba Karate bibumbiye mu itsinda (club) ryitwa Tiger (urusamagwe) bakinira mu murenge wa Kibumbwe mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko kuba bakinira mu cyaro ari imwe mu mbogamizi ituma batabasha gutera imbere mu mukino wabo.

Usengimana Pierre Céléstin ufite umukandara w’ikijuju (marron) ari nawe watangije iri tsinda ry’abakinnyi ba Karate akaba ari nawe ubatoza, avuga ko kuba bakinira mu cyaro ndetse banafite amikoro make kandi ubuyobozi butabaha ubufasha bitabemerera kwitabira amarushanwa anyuranye haba mu guhatanira ibikombe cyangwa se guhatanira imikandara.

Ati “aho dukorera niho mbogamizi ya mbere ituma umuntu atabasha kugera mu marushanwa ku buryo no kujya gukorera imikandara usanga bituvuna. Na none navuga ko n’abayobozi bacu ibintu by’imikino ntabwo baba babyitayeho cyane kuko iyo tubabajije batubwira ngo ingengo y’imari y’imikino ntayo kandi natwe ubushobozi bwacu buba buri hasi”.

Usengimana na bamwe mu bakinnyi ba Karate bo muri Tiger basusurutsa abaturage b'umurenge wa Kibumbwe.
Usengimana na bamwe mu bakinnyi ba Karate bo muri Tiger basusurutsa abaturage b’umurenge wa Kibumbwe.

Usengimana akomeza avuga ko mu gihe cyo kujya guhatanira imikandara bitaborohera kuko kuva mu murenge wa Kibumbwe bakiniramo ugana mu mujyi wa Nyamagabe bikunze kubera bibatwara amasaha agera kuri ane bagenda n’amaguru, umuntu akaba ahagera ananiwe ku buryo atagishoboye guhangana n’abandi bagifite imbaraga.

Kubona imyenda yo gukinana nabyo ngo ntibyorohera aba bakinnyi ba Karate bo mu murenge wa Kibumbwe kuko nta bufasha babona kandi n’ubusanzwe amikoro yabo ari make, kandi iba ikenewe kugira ngo babashe kwitabira amarushanwa abahuza n’andi makipe.

Uretse ikibazo cy’imyenda yo gukinana ngo kubona aho gukinira hagutse ni ikibazo kuko usanga bifashisha utwumba duto bakuzuramo bikaba imbogamizi kandi bakina bagana hirya no hino.

Kuba bakinira mu cyaro ngo ni kimwe mu bituma badatera imbere.
Kuba bakinira mu cyaro ngo ni kimwe mu bituma badatera imbere.

“Tugira n’ikibazo cy’ahantu twagakiniye. Twifashisha utuntu tw’udushuri dutoya ugasanga turi abantu benshi turagiye turuzuye kandi umukino wa karate usaba icyumba kiringaniye kuko dukina tujyenda ntituba duhagaze hamwe, ugasanga n’iyo ni imbogamizi ituma umuntu atagira aho ava ngo agire n’aho agera”, Usengimana.

Kugira ngo iri tsinda rikina karate rya Tiger ribashe gutera imbere ngo bisaba ko ubuyobozi buriba hafi kandi bukaritera inkunga mu mikinire yaryo haba mu kwitabira amarushanwa, gusura andi matsinda yateye imbere bagakina n’ibindi kuko usanga bisaba amafaranga kandi batabasha kuyibonera yose ntawe ubateye ingabo mu bitugu.

Itsinda rya Tiger rigizwe n’abakinnyi 25 rikaba ryarashinzwe mu mpera z’umwaka wa 2011.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka