Karate: u Rwanda ruripima n’abarundi mbere yo kwerekeza Congo-Brazzaville

Mu gihe habura iminsi mike ngo imikino nyafurika (All African Games),ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Karate iripima n’igihugu cy’u Burundi, mbere y’uko iyi kipe yerekeza muri Congo-Brazzaville.

Nyuma y’aho imikino ihuza ibihugu bigize akarere ka 5 k’imikino muri Afrika muri Karate isubikiwe,abakinnnyi bagize ikipe y’igihugu bakomeje gukora imyitozo ikomeye aho ndetse kandi baje gushakirwa imikino ya Gicuti izabahuza n’igihugu cy’u Burundi, imikino iteganijwe kuri uyu wa gatandatu kuri Petit Stade Amahoro.

Abakinnyi b'u Rwanda bahagaze neza mu myitozo
Abakinnyi b’u Rwanda bahagaze neza mu myitozo
Mu myitozo......
Mu myitozo......

Ubwo Kigali Today yasuraga aho iyi kipe iri gukorera imyitozo,umutoza mukuru w’iyi kipe Noel Nkuranyabahizi,yavuze ko mu mezi abiri bamaze bakora imyitozo,abakinnyi be hari urwego bamaze kugeraho,ndetse akaba yumva hari n’icyizere ko bazitwara neza muri Congo-Brazzaville.

Umutoza Nkuranyabahizi Noel arabereka uko bazamura umugeri neza
Umutoza Nkuranyabahizi Noel arabereka uko bazamura umugeri neza

Umutoza yagize ati" Abakinnyi bameze neza cyane,twatangiye kwitegura hakiri kare,biraduha icyizere cyo kwitwara neza mu marushanwa ya Congo-Brazza, kuko ugereranije n’uko mu marushanwa yo ku rwego rw’Afrika duheruka twitwaye neza"

N'abakobwa bakajije imyitozo
N’abakobwa bakajije imyitozo
Baritoza imyiyereko (Kata)
Baritoza imyiyereko (Kata)

Biteganijwe iyi mikino ya gicuti n’ikipe y’u Burundi,hazaba hakinwa icyiciro cya KATA(kwiyerekana),Kumité (kurwana) m u bahungu ndetse n’abakobwa, iyo mikino ikaba iteganijwe kuri uyu wa gatandatu taliki ya 22 Kanama 2015.

Nyuma y’iyi mikino,hazatoranywa abakinnyi batandatu barimo abanhungu n’abakobwa bazahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika izatangira muri Congo-Brazzaville kuva taliki ya 02/09 kugeza taliki ya 19/09/2015, mu gihe mu mukino wa Karate bazaba bakina kuva taliki ya 07/09 kugeza ku ya 09/09/2015.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

haruna ni umukinnyi mwiza dufite byinshi twamwigiyeho niyo yaba adafite club yigisha mujye muZirikana ko gutoza bisaba kuba ufite umwanya uhagije umutoza agenera abo atoza ;courage noel nano muri kumwe insinzi iwacu

wellars nsabimana yanditse ku itariki ya: 25-08-2015  →  Musubize

Congs Sensei Noël esprit tukuri inyuma n’iyo kipe yawe tubifuruje intsinzi. @Alain Haruna ni umukinnyi mwiza yitwaye neza mugihe gikwiye niba umuri hafi i Rusizi mwegere mufatikanye kuzamura Karaté muri ako karere ariko ntiwongere kuvuga gutyo niba ukora karaté va mu magambo jya muri dojo kandi esprit.

Croutch yanditse ku itariki ya: 23-08-2015  →  Musubize

njye haruna niwe watumye mbona 1ere DAN,kandi hari nabandi twazamukaniye rimwe bandi bafite 2ere dan harimo nuwitwa Narcisse w’i nyamasheke we amaze kubona 2eme dan.ahubwo wowe va mu magambo uze ukine dore we mugihe kiwe yaduhaye ubumenyi bwiwe tutazi ni kigari.none ubu turajya mu ma competitions

REMY yanditse ku itariki ya: 10-12-2017  →  Musubize

Karate ya gateye imbere ariko nuko Hari abakuru bashaka kubigira bizinesi aho gufasha abazamuka birababaje kubona 2eme Dan nta club yumuntu numwe afite urugero sibomana haruna i rusizi

alain yanditse ku itariki ya: 22-08-2015  →  Musubize

Imyiteguro myiza ku mutoza Noël NKURANYABAHIZI n’abakinnyi be. Tubifurije intsinzi.

cool yanditse ku itariki ya: 22-08-2015  →  Musubize

Abakinnyi bacu tubifurije kuzitwara neza kandi twizeye ko bazaduhesha ishema mu ruhando mpuzamahanga. Oss

Gad yanditse ku itariki ya: 22-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka