Umunyazambiya Yegukanye igice cya mbere cya Mountain Gorilla Rally
Muna Singth Ukomoka muri Zambiya yegukanye igice cya mbere cya Montain Gorilla Rally iri kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatanu.
kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kanama 2016, niho iri rushanwa mpuzamahanga ry’isiganwa ry’amamodoka, igice cyaryo cya mbere cyatangiriye kuri Stade Amahoro i Remera, rikora ibirometero bine n’igice mu mihanda ya Kaburimbo n’iy’igitaka iherereye mu Murenge wa Remera.
Muna Singth wahize abandi, mu birometero bine n’igice basiganwaga, yakoresheje igihe kingana na 2min 48 secs, uwamukurikiye yabaye Umugande witwa Hassan Alwi wakoresheje 2min 54 secs, uwa gatatu aba umurundi ukoresheje 3min 2 secs.
Iri rushanwa ryatangijwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’umuco Col Rugambwa Patrice, yavuze ko rikomeza kugaragaza ko u Rwanda ari igihugu cyiza kirimo amahoro n’umutekano, gikwiye kuganwa no gukorerwamo byinshi.
Yagize ati “Aya marushanwa aragaragariza abayitabiriye ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyuzuye amahoro n’umutekano, igihugu abantu bakwiye kugana ari benshi bagakoreramo byinshi birimo n’imikino, niyo mpamvu abariteguye bakwiye gushimirwa.”
Col Rugambwa yanaboneyeho kwifuriza Abanyarwanda kuryoherwa n’iri siganwa, anifuriza amahirwe abaryitabiriye kugira ngo bazarisoze neza.
Gakwaya Christian ukuriye ishyirahamwe ry’ isiganwa ry’amamodoka mu Rwanda, yatangaje ko kugeza ubu Mountain Gorilla Rally, ari isiganwa ribarwa ku rwego rwa shampiyona y’u Rwanda.
Yavuze ko rinabarwa ku rwego rwa Afurika aho uwaritsinze agenda ahabwa amanota amuzamura mu yindi ntera, akava mu rwego rw’akarere akamugeza ku rwego rwa Afurika.
Iri siganwa ryitabiriwe n’abakinnyi 25 kugeza ubu, barimo batandatu bahagarariye u Rwanda, abaturutse Uganda, Zambiya, Burundi na Kenya. Rizakomereza kuri uyu wa gatandatu mu Karere ka Bugesera, ani naho rizasorezwa ku cyumweru tariki 14 Kanama 2016.
Amafoto y’uko byari byifashe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|