Ishyirahamwe ry’imikino rizaba ritarabona ubuzima gatozi tariki 30/06/2012 ntirizongera gufashwa nk’uko byemerejwe mu nama y’inteko rusange ya komite y’igihugu y’imikino Olympique yabereye i Rubavu tariki 12/05/2012.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino y’abamugaye mu Rwanda (NPC), Diminique Bizimana n’umwungirije Elie Manirarora ubu bari muri Soudan y’Amajyepfo aho bagiye gutangiza imikino y’abamugaye muri icyo gihugu gishya ku isi.
Umuhanzi Luc Dusfad ni umuhanzi ukunze kugaragaza impano zidasanzwe mu bintu binyuranye. Mu minsi ishize yahimbye umukino ukinishwa amaboko n’amaguru awita “Bloanball”.
Imikino mpuzamahanga ya Golf izwi ku izina rya ‘Rwanda Golf Open’ izabera mu Rwanda ku nshuro ya 15 kuva tariki 22/02/2012 izitabirwa n’abakinnyi baturutse mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba basaga 100.
Ikipe ya “Lion e Fer” y’i Kigali yegukanye irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wa Rugby ryaberaga mu karere ka Muhanga, ryashojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 18/02/2012, nyuma yo gutsinda Buffalos nayo y’i Kigali ibitego 26 kuri 7.
Abakinnyi bakina imikino y’abamugaye bakomoka muri Uganda, Burundi, Kenya, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bateraniye mu ngando yatangijwe ku mugaragaro tariki 13/02/2012 kuri petit stade i Remera mu mujyi wa Kigali.
Irushanwa ry’umukino wa Tennis ryitiriwe Intwari ryakinwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri risozwa ku munsi w’Intwari ku bibuga by’ ikipe ya Tennis "Amahoro Tennis Club" i Remera.
Ikipe za Minisiteri y’Ingabo zarangije amarushanwa y’imikino inyuranye hagati ya Minisiteri n’ibigo byo mu Rwanda zirusha izindi. Tariki 29/01/2012, ayo makipe yashyikirijwe ibikombe n’imidari mu mupira w’amaguru, uw’intoki (volley ball na Basketball), mu gusiganwa ku maguru no koga.
Umuryango uharanira iterambere ry’uburezi bw’umwana binyuze muri siporo n’imyidagaduro, Right to Play, watanze amahugurwa ku kamaro ka siporo, iterambere no kwimakaza amahoro mu karere ka Bugesera.
Carolin Rickers, ushinzwe iterambere mu ishyirahamwe ry’imikino y’abamugaye ku isi (IPC), aratangaza ko u Rwanda rurimo kwitegura neza kwakira ingando y’abakinnyi bamugaye bityo akaba nta cyatuma u Rwanda rutakira iyo ngando.
Ihuriro ry’abanyamakuru bigenga b’imikino mu Rwanda (Rwanda Independent Sports Press Network [RISPN]), mu mpera za Mutarama 2012, rizahemba abakinnyi, abatoza n’abandi bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere imikino mu Rwanda muri 2011.
Irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wa Tennis ITF Men’s Future ryakinirwaga mu Rwanda ryasojwe kuri uyu wa gatandatu kuwa 19/Ugushyingo/2011 ritsinzwe n’umunya otirishiya(Autriche/Austrich) Gerald Merzer
u Rwanda guhera ku itariki 7/11 kugera tariki 19 /11 rurakira amarushanwa mpuzamahanga y’umukino wa Tennis (ITF Men’s future), aya marushanwa arimo kubera ku bibuga bya Celcle sportif de Kigali (CSK).
Abatoza 30 b’umukino wa Tennis agamije mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba bateraniye Rwanda aho barimo kongererwa ubumenyi mu rwego rwo guteza imbere umukino wa Tennis mu Karere. Ayo mahugurwa arahabwa n’izobere zo mu Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Tennis (ITF) rifatanyije n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’imikino (...)