WDA iri gushakisha abana bafite impano mu mikino ngo bategurirwe ejo hazaza

Ikigo cy’Igihugu giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) kiratangaza ko kiyemeje gushaka abana bakiri bato bafite impano mu mikino itandukanye ngo bahurizwe hamwe.

Abana bafite impano bari gushakishwa mu mikino itandukanye. Aha ni mu mukino wa Tennis
Abana bafite impano bari gushakishwa mu mikino itandukanye. Aha ni mu mukino wa Tennis

Byatangajwe ubwo kuri Stade Amahoro i Remera hatoranywaga abana 15 batarengeje imyaka 15 bakina Tennis, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2017.

Gasana Jerome, umuyobozi wa WDA avuga ko gahunda bamazemo iminsi yo gushaka abana bafite impano bakajyanwa mu bigo by’ubumenyingiro bitandukanye iri mu rwego rwo kubategura nk’abakinnyi ariko ngo banagamije kubafasha kuzihangira imirimo mu minsi iri imbere.

Agira ati ”Igitekerezo cyazanwe na Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri y’Umuco na Siporo natwe nk’uko dushinzwe gufasha Abanyarwanda gushaka imirimo, twahisemo kubafasha dushaka abana bafite impano kurusha abandi tukazabahuriza hamwe biga uwo mukino ariko na none baniga andi masomo.

Ibyo bizabafasha kumenya umukino nyabyo ku buryo bazanavamo abakinnyi bakomeye b’amakipe atandukanye y’igihugu cy’u Rwanda ariko nanone n’utazakomeza gukina kubera ko azaba yarize umwuga runaka uzamufasha kwibeshaho mu minsi iri imbere.”

Akomeza avuga ko ku bufatanye n’amashyirahamwe atandukanye y’imikino, bahisemo aba bana bazajya bakurikiranwa umunsi ku munsi ndetse ngo bakazanahabwa abatoza b’inararibonye.

Abana bakina Tennis batoranyijwe harimo abahungu n'abakobwa
Abana bakina Tennis batoranyijwe harimo abahungu n’abakobwa

Evelyne Kwizera, umwe mu bana batoranyijwe urangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, avuga ko ari ibintu bishimishije kuko ngo nawe yakundaga gukina Tennis.

Nabona abatoza babimuhuguramo ngo azarushaho kuwumenya kandi akomeze no kwiga.

Gasana Jerome umuyobozi wa WDA yatangaje ko gushaka abana bafite impano bagahurizwa hamwe biri mu rwego rwo kubategura kuzavamo abakinnyi no kubategura kuzihangira imirimo
Gasana Jerome umuyobozi wa WDA yatangaje ko gushaka abana bafite impano bagahurizwa hamwe biri mu rwego rwo kubategura kuzavamo abakinnyi no kubategura kuzihangira imirimo

Dore imikino 8 bahisemo n’aho amashuri azaba aherereye:

1. Umupira w’amaguru: EAV Kabutare (Huye)

2. Volleyball:IPRC East

3. Basketball: Musanze Polytechnic

4. Handball: IPRC West

5. Koga n’imikino ngororamubiri: IPRC South (Huye)

6. Tennis na Cricket: IPRC Kigali (Kicukiro)

Andi mafoto

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza kuba mwaragiye amakuru ya tennis, kuko nanjye nkunda uyu mukino ndanawukina. Rwose ntaakuru abisoba. Ndabishimwe

Habimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 9-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka