Umuhanzi Luc Dusfad yahimbye umukino ukinishwa amaboko n’amaguru (Bloanball)

Umuhanzi Luc Dusfad ni umuhanzi ukunze kugaragaza impano zidasanzwe mu bintu binyuranye. Mu minsi ishize yahimbye umukino ukinishwa amaboko n’amaguru awita “Bloanball”.

Umukino wa Bloanball ujya kumera nka mini-football ariko wo unakinishwa amaboko kandi mu izamu nta muntu uba uhari. Ukinirwa mu kibuga nk’icya mini-football hanyuma by’umwihariko bakaba bakinisha abakinnyi 5 muri buri ruhande ni ukuvuga ko mu kibuga haba harimo abakinnyi 10.

Luc Dusfad avuga ko mbere yakinaga mini-football akaba ari naho yakuye igitekerezo cyo guhimba uwo mukino. Yagize ati “Mbere nakinaga mini-football, ninaho nakuye igitekerezo cyo guhimba umukino mushya gusa sinzi uko igitekerezo cyo kuwuha amategeko awugenga cyavuye, ariko bifite aho bihuriye n’umurage.

Abakinnyi ba Bloanball bari mu myitozo
Abakinnyi ba Bloanball bari mu myitozo

Dusfad usanzwe uririmba injyana ya R&B akanakora amashusho y’indirimbo avuga ko yahisemo kwita uwo mukino Bloanball nyuma y’ubushakashatsi bwinshi yakoze by’umwihariko kuri internet kugira ngo adafata izina rihuye n’iry’undi mukino.

Igitekerezo cyo guhimba uwo mukino ntiyibuka igihe cyaziye ariko ngo yatangiye kucyandika mu mpera z’umwaka ushize; nk’uko Dusfad yakomeje abitangaza. Yagize ati “sinibuka neza igihe iki gitekerezo cyanziyemo gusa icyo nzi ni uko cyaje giturutse mu ijuru”.

Aho twabasuye i Gacuriro mu kigo cyahoze ari CFG (bigisha imyuga) aho bari kwitoza kuwa mbere tariki 05/03/2012, twasanze abakinnyi benshi mu kibuga bishimiye cyane uyu mukino kandi bigaragara ko bamaze kuwusobanukirwa. Iyo haje abandi bashya abo bakinnyi barabatoza bafatanije na Luc Dusfad.

Jean Luc ari kumwe n'abakinnyi ba Bloanball
Jean Luc ari kumwe n’abakinnyi ba Bloanball

Jean Luc nawe yabyemeje agira ati “Natangiranye abana batarenze batanu none urabona ko ubu ari benshi cyane”. Twahasanze abana bagera kuri 12 n’abandi batari batangira gukina, atubwira ko hari n’abatashoboye kuza kuri uwo munsi.

Makuza Emmanuel, umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye ku kigo cya APAPEL ni umwe mu bakinnyi b’umukino BloanBall.

Makuza yadutangarije ko nubwo yari asanzwe akina indi mikino harimo n’umupira w’amaguru (football) nta mukino wigeze umushimisha nka Bloanball kandi ngo azawukina kugeza ashaje atagifite imbaraga zo gukina.

Kuri ubu Luc Dusfad arimo kugenda yegera inzego zibishinzwe mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha umukino we. Amaze kugera mu bigo by’mashuri nka CIESKA, SOS Kigali ndetse arateganya kujya muri FAWE kumenyekanisha uwo mukino.

Jean Luc Dusfad avuye mu myitozo ya Bloanball
Jean Luc Dusfad avuye mu myitozo ya Bloanball

Nubwo Bloanball ikinwa n’abahungu n’abakobwa, kugeza ubu nta mukobwa wari wazamo.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Harimo piratage y’ikibuga n’umupira ukinwa. Ndetse urebye ni handball na football yavanze. Yagombaga gushushanya ikibuga gifite originalité ndetse agakoresha umupira wagenewe uwo mukino; ndetse agashaka uburyo bwo gukina butagaragara mu yindi mikino. Azarebe indi mikino buri wose ugira ikibuga cyihariye, umupira wo gukina ndeste n’uburyo byo gukina butagaraga mu wundi mu kino uwo ariwo wose. Mbese ibyo byakoze ni nka kwa kundi basigaye baririmba bagenda bavangavanga ijyana z’indirombo nyinshi bakazibyazamo indi bagashyira kuri CD ngo bahimbye

jeanp yanditse ku itariki ya: 9-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka