U Rwanda rwavuye i Glasgow nta mudari nk’uko byagenze i New Delhi muri 2010

Mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza ‘Commonwealth Games’ yasojwe i Glasgow muri Ecosse ku cyumweru tariki 3/8/2014, abakinnyi 21 bari bahagarariye u Rwanda batashye ari nta mudari n’umwe begukanye nk’uko byagenze mu mikino yaherukaga kubera i New Delhi mu Buhinde mu mwaka wa 2010.

Mu mikino y’uyu mwaka ya Glasgow, u Rwanda rwahagarariwe mu mikino itanu, ariyo umukino w’amagare, gusiganwa ku maguru, koga, iteramakofe (boxe) ndetse no guterura ibiremereye mu rwego rw’abafite ubumuga.

Claudette Mukasakindi (uri imbere iburyo) wari waregukanye umudari wa Bronze mu mikino ya 'Francophonie yabereye mu Bufaransa umwaka ushize, ntabwo yitwaye neza i Glasgow.
Claudette Mukasakindi (uri imbere iburyo) wari waregukanye umudari wa Bronze mu mikino ya ’Francophonie yabereye mu Bufaransa umwaka ushize, ntabwo yitwaye neza i Glasgow.

Muri iyo mikino yose, abakinnyi b’u Rwanda bayikinnye ntabwo bigeze babasha kwegukana umudari uwo ariwo wose ndetse nta n’ubwo bitwaye neza nk’uko byari byitezwe ubwo barekezaga muri Ecosse.

Mu bakinnyi bari bitezwe kwigaragaza bitewe n’inararibonye, harimo Disi Dieudonné usiganwa ku maguru mu rwego rwa ‘Marathon’ (Kilometero 42), ariko ubwo bajyaga mu muhanda gusiganwa yarangije iyo ntera ari ku mwanya wa 18 ari nawe munyarwanda wabashije kuza ku mwanya wa hafi.

Disi Dieudonne ufite inararibonye mu gusiganwa ku maguru, ntabwo yigaragaje muri Marathon nk'uko byari byitezwe.
Disi Dieudonne ufite inararibonye mu gusiganwa ku maguru, ntabwo yigaragaje muri Marathon nk’uko byari byitezwe.

Mu mukino w’amagare, bitewe n’ukuntu u Rwanda rurimo kuzamuka neza muri uwo mukino hari hitezwe ko itsinda ry’abakinnyi batandatu bari bahagarariye u Rwanda bashobora kubonamo umudari ariko byarangiye nabo batabashije kuwegukana, ndetse nta n’umwe wabashije kurangiza isiganwa mu muhanda ubwo basiganwaga intera ya Kilometero 140.

Gusa mu gusiganwa n’isaha (course contre la montre), ahantu hareshyaha na kilometero 32, Hadi Janvier waje hafi yabaye uwa 19 mu bantu 56, naho Ndayisenga Valens aba uwa 23.

Mu iteramakofe (boxe), Bikorimana Jean Maurice wari uhagarariye u Rwanda yatsinzwe rugikubita ntiyabasha gukomeza mu cyiciro cya kabiri, cyo kimwe na Rukundo Patrick wari uhagarariye u Rwanda mu mukino wo koga, na Hakizimana Théogène watsinzwe hakiri kare mu kurushanwa guterura ibiremereye mu rwego rw’abafite ubumuga.

Hakizimana Théogene warushanyijwe guterura ibiremereye mu rwego rw'abafite ubumuga, nawe yatashye nta mudari.
Hakizimana Théogene warushanyijwe guterura ibiremereye mu rwego rw’abafite ubumuga, nawe yatashye nta mudari.

Kuva u Rwanda rwatangira kwitabira imikino ya Commonwealth mu mwaka wa 2010 i New Delhi mu Buhinde kugeza ubu, nta na rimwe u Rwanda rurabona umudari uwo ariwo wose.

Muri iyo mikino ya Glasgow yakinwaga ku nshuro ya 20 kuva yatangira mu mwaka wa 1930, igihugu cy’Ubwongereza nicyo cyabashije kwegukana imidari myinshi 174 harimo 58 ya zahabu.

Australia iza ku mwanya wa kabiri n’imidari yose hamwe 137, Canada ku mwanya wa gatatu n’imidari 82, Ecosse ku mwanya wa kane, naho Ubuhinde bukaza ku mwanya wa gatanu.

Ndayisenga Valens wari witezweho kwigaragaza mu mukino w'amagare ntabwo yahiriwe n'urugendo.
Ndayisenga Valens wari witezweho kwigaragaza mu mukino w’amagare ntabwo yahiriwe n’urugendo.

Nigeria yaje ku mwanya wa munani kikaba aricyo guhugu cya Afurika cyaje hafi n’imidari yose hamwe 36, ikurikirwa na Kenya yegukanye imidari yose hamwe 25.

Imikino ihuza ibihugu bikoresha Icyongereza itaha izabera i Gold Coast City, Queensland muri Australia kuva tariki ya 4-15/4/2018.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka