Srinath Vardhineni yesheje umuhigo mu mukino wa Cricket mu Rwanda

Umukinnyi wa Cricket Srinath Vardhineni w’ikipe ya Challengers yabaye umukinnyi wa mbere watsinze amanota arenga ijana mu mukino umwe, ibi yabigezeho tariki 26/05/2013 mu mukino wahuje ikipe ya Challengers Cricket Club n’Indorwa Cricket Club mu gikompe Computer Point T20 Cup.

Muri uyu mukino wabereye ku kibuga cyo ku Kicukiro, ikipe ya Challengers Cricket Club yatsinze Indorwa Cricket Club n’amanota 186 n’ibiti bibiri ku manota 95 y’Indorwa Cricket Club.

Srinath Vardhineni yatsinze amanota arenga 100 mu mukino umwe.
Srinath Vardhineni yatsinze amanota arenga 100 mu mukino umwe.

Umukinnyi Srinath Vardhineni akaba na kapiteni wa Challengers niwe wigaragaje cyane muri uyu mukino aho yaje no kwesa umuhigo wo kuba ariwe mu mukinnyi wa mbere wabashije gutsinda amanota ijana mu mukino umwe mu ya cricket mu Rwanda.

Mu mikino yari itegerejwe mu mpera z’icyumweru gishize, umukino wagombaga guhuza Dugout CC n’Impala Titans CC ntiwabaye kuko ikipe y’Impala yabuze abakinnyi bahagije kubera abakinnyi bayo banshi bari bari mu mahanga.

Umuyobozi wa Computer Point, Binu Tharian Thomas (wa kabiri iburyo) n'umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Cricket mu Rwanda Joshua Mwanja (ibumoso) nyuma yo gusinya amasezerano y'ubufatanye mu gutegura amarushanwa ya COMPUTER POINT T20 CUP 2013.
Umuyobozi wa Computer Point, Binu Tharian Thomas (wa kabiri iburyo) n’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda Joshua Mwanja (ibumoso) nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye mu gutegura amarushanwa ya COMPUTER POINT T20 CUP 2013.

Mu bagore ho ikipe ya White Clouds CC yatsinze Queens of Victory CC amanota 140 n’ibiti bibiri ku manota ku manota 106 n’ibiti birindwi. Muri uyu mukino, umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ni Mary Maina watsinze amanota 59 n’ibiti bibiri.

Aya marushanwa y’umukino wa cricket yatangiye tariki 19/05/2013 akazarangira tariki 30/06/2013. Aya marushanwa yateguwe ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda rifatanyije na Computer Point, akaba yaritabiriwe n’amakipe arindwi y’abagabo n’amakipe ane y’abakobwa.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka