Sitball: Ubudage bwegukanye igikombe cy’isi butsinze u Rwanda ku mukino wa nyuma

Ikipe y’igihugu y’Ubudage niyo yegukanye igikombe cy’isi mu mukino wa Sitball nyuma yo gutsinda u Rwanda ibitego 49-47 ku mukino wabereye kuri Stade ntoya i Remera ku wa gatandatu tariki 12/10/2013.

Ikipe y’Ubudage yari yaratsinzwe n’u Rwanda ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cyaherukaga kubera muri Uganda muri 2010, yirinze gukora ikosa iryo ariryo ryose, kuko yatwaye igikombe idatsinzwe umukino n’umwe.

Ikipe y'Ubudage yatwaye igikombe nyuma yo gutsinda u Rwanda bigoranye.
Ikipe y’Ubudage yatwaye igikombe nyuma yo gutsinda u Rwanda bigoranye.

Umukino wa nyuma wahuje u Rwanda n’Ubudage wari ku rwego rwo hejuru, kuko iminota 14 yagenewe umukino yarangiye amakipe yombi anganya amanota, hongerwaho iminota itandatu, nayo irangira amakipe anganya amanota, maze hitabazwa indi minota ibiri yarangiye Ubudage bufite amanota 49 kuri 47 y’u Rwanda, maze Ubudage buhita bwegukana igikombe.

Byari ku nshuro ya kabiri muri iryo rushanwa Ubudage bwari butsinze u Rwanda kuko no mu mikino y’amajonjora yahuje amakipe yose ako ari arindwi yari yitabiriye irushanwa, Ubudage bwari bwatsinze u Rwanda nabwo harimo ikinyuranyo cy’amanota abiri (30-28).

Ikipe y'u Rwanda mu mwambaro w'Ubururu, yegukanye umwanya wa kabiri.
Ikipe y’u Rwanda mu mwambaro w’Ubururu, yegukanye umwanya wa kabiri.

Nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’amajonjora, Ubudage bwageze muri ½ cy’irangiza aribwo buri ku mwanya wa mbere, u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri, Ubusuwisi ku mwanya wa gatatu, naho Uganda iri ku mwanya wa kane.

Ayo makipe ane niyo yakinnye ½ cy’irangiza, maze u Rwanda rusezerera Ubusuwisi ku manota 28-22, naho Ubudage busezerera Uganda ku manota 31-17.

Umwanya wa gatatu uhwanye n’umudari wa Bronze wegukanywe n’Ubusuwisi, nyuma yo gutsinda Uganda amanota 38-32.

Ubusuwisi bwegukanye umwanya wa gatatu.
Ubusuwisi bwegukanye umwanya wa gatatu.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Vuningabo Emile, yavuze ko ikipe y’Ubudage ari ikipe ikomeye ku buryo yabagoye cyane ugereranyije n’uko yari imeze muri 2010, ubwo bayitsindaga ku mukino wa nyuma, avuga ko yiyongereyemo abakinnyi bashya kandi bakomeye ku buryo byabagoye cyane guhangana nabo.

Vuningabo avuga ko, agendeye ku kuntu amakipe yitwaye , asanga irushanwa ry’igikombe cy’isi rimaze kugera ku rwego rwo hejuru, avuga ko bagiye gukomeza kwitoza cyane ku buryo bazajya mu mikino ‘Paralympique’ y’ubutaha, kuko barimo gusaba ko n’umukino wa sitball washyirwa mu mikino Paralympique.

Uganda yabaye iya kane.
Uganda yabaye iya kane.

Yves Heinig, umukinnyi w’Umudage wahawe igikombe cy’umukinnyi witwaye neza mu irushanwa, yavuze ko ikipe y’u Rwanda yabagoye cyane, ndetse ngo ntabwo biyumvishaga ko bashobora kuyitsinda cyane ko yari yarabatsinze mu gikombe cy’isi cyaherukaga.

Igikombe cy’uyu mwaka cyitabiriwe n’ibihugu birindwi harimo u Rwanda rwakiriye iyo mikino, u Burundi, Uganda, Kenya, Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, Ubusuwisi ndetse n’Ubudage bwegukanye igikombe.

Iryo rushanwa ryitabiriwe n'abafana benshi.
Iryo rushanwa ryitabiriwe n’abafana benshi.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka