Sitball: U Rwanda ruzatangira igikombe cy’isi rukina na Kenya

Mu gikombe cy’isi cy’umukino wa Sitball kizabera i Kigali kuva tariki 11-13/10/2013, u Rwanda ruzatangira irushanwa rukina na Kenya kuri Stade ntoya i Remera guhera saa cyenda z’amanywa.

Mu marushanwa y’umukino wa Sitball hakinwa imikino myinshi, aho buri kipe ishobora gukina imikino igera kuri itanu, dore ko buri mukino umara iminota 14 gusa.

Ku munsi wa mbere w’icyo gikombe kizaba gihatanirwa ku nshuro ya kane, ikipe y’u Rwanda izakina imikino ine, ikazabanza gukina na Kenya izaba yitabiriye igikombe cy’isi ku nshuro yayo ya mbere.

Umukino wa kabiri, ikipe y’u Rwanda izakina n’Ubudage guhera saa cyenda n’igice.

Umukino uzahuza u Rwanda n’Ubudage niwo mukino uzaba ukomeye kurusha iyindi, dore ko ayo makipe yombi ariyo ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe.

Kuri uwo munsi u Rwanda ruzakina na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kuva saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, rukine na Uganda kuva saa mbiri n’igice z’umugoroba.

Igikombe cy'isi cya Sitball kizatangira kuri uyu wa gatanu i Kigali.
Igikombe cy’isi cya Sitball kizatangira kuri uyu wa gatanu i Kigali.

Kugeza ubu, ikipe z’Ubudage n’Ubusuwisi nizo kipe z’ibihuhu zamaze kugera mu Rwanda zikaba zimaze iminsi zimenyera ikirere cy’u Rwanda zinahakorera imyitozo.

Biteganyijwe ko ikipe ya Kenya igera i Kigali kuri uyu wa gatatu, andi makipe asigaye arimo Uganda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, akaba agomba kugera i Kigali kuri uyu wa kane.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino y’abamugaye mu Rwanda (NPC Rwanda), Célestin Nzeyimana, avuga ko batabashije kubona miliyoni 50 bifuzaga ngo iryo rushanwa rizagende neza, gusa ngo bazagerageza gukoresha neza miliyoni 35 babashije kubona.

Emile Vuningabo, kapiteni w’ikipe y’u Rwanda yatwaye igikombe cy’isi cyabereye muri Uganda muri 2009, ubwo yatsindaga Ubudage ku mukino wa nyuma, avuga ko bashaka kongera kwisubiza icyo gikombe, kuko biteguye neza.

Muri icyo gikombe cy’isi kizamara iminsi itatu, amakipe yose azajya acumbikirwa muri Hilltop Hotel.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka