Sitball: Ikipe y’u Rwanda ikomeje kuza ku isonga mu gikombe cy’isi

Ikipe y’u Rwanda ya sitball niyo iri ku mwanya wa mbere mu mikino y’igikombe cy’isi irimo kubera mu Rwanda, ikaba yafashe umwanya wa mbere kuri uyu wa gatandatu nyuma yo kwigaragaza igatsinda imikino myinshi yakinnye.

Nyuma y’imikino ine ikipe y’u Rwanda yakinnye, ubu iri ku mwanya wa mbere n’amanota atandatu ndetse n’ibiteo 78.

Ikipe y'u Rwanda ya Sitball yatangiye yitwara neza.
Ikipe y’u Rwanda ya Sitball yatangiye yitwara neza.

Ayo manota yayavanye ku ntsinzi yagize ubwo yatsindaga Kenya ibitego 38-10, u Rwanda kandi rwatsinze Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ku ibitego 42-15, ndetse runatsinda Uganda ruyirusha cyene ku bitego 37-12.

Umukino u Rwanda rwagowemo cyane ndetse rukanatsindwa ni uwo rwakinnye n’ikipe y’Ubudage. Uwo mukino wakomeye kurusha indi yose yari yabaye, warangiye Ubudage butsinze u Rwanda ibitego 30-28.

Abasore b'ikipe y'u Rwanda yatangiye irushanwa batungurana mu buhanga.
Abasore b’ikipe y’u Rwanda yatangiye irushanwa batungurana mu buhanga.

Kugeza ubu Ubudage buri ku mwanya wa kabiri n’amanota atandatu n’ibitego 37, bukaba bugaragaza ko ariyo kipe ihanganye cyane n’u Rwanda muri iri rushanwa.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Elie Manirarora avuga ko uretse Ubudage bashobora no guhurira ku mukino wa nyuma , andi makipe nk’Ubusuwisi, Congo, Uganda, u Burundi na Kenya ngo ntabwo akanganye cyane.

Urubyiruko ruturutse mu mpande zitandukanye z'igihugu ruragaragaza ko rushyigikiye ikipe y'igihugu.
Urubyiruko ruturutse mu mpande zitandukanye z’igihugu ruragaragaza ko rushyigikiye ikipe y’igihugu.

Yagize ati: “Amakipe yose narayarenye, usanga bari hasi ugereranyije n’ikipe yacu cyangwa iy’Ubudage. Ntabwo ayo yandi aduhangayikishije habe na gato, gusa turashaka kugeragaza gukosora amakosa mato mato abakinnyi bakora kugirango tuzitware neza imbere y’Ubudage kuko ni ikipe ikomeye cyane kandi biragaragara ko dushobora guhurira ku mukino wa nyuma.”

Imikino y’igikombe cy’isi kirimo gukinirwa ku nshuro ya kane, irakomeza kuri icyi cyumweru ari nabwo isozwa mu ijoro. Amakipe akaza guhatana muri ½ cy’irangiza ayitwaye neza akaza gukina umukino wa nyuma.

Ikipe y’u Rwanda niyo yatwaye igikombe cy’isi cyaherukaga kubera muri Uganda, icyo gihe yagitwaye imaze gutsinda Ubudage ku mukino wa nyuma, kandi hagendewe ku kuntu ayo makipe arimo kwitwara muri uyu mwaka, aragaragaza ko ashobora kongera guhurira ku mukino wa nyuma.

Muri icyo gikombe cy’isi, kipe y’u Rwanda igizwe na Bizimana Dominique, Semana Jean, Serugo Désiré, Rukundo Jean, Ahishakiye Bernard, Twagirayezu Callixte, Ngizwenimana Jean Bosco, Gahamanyi Jean Baptiste, Hagenimana Fulgence, Uzarama Jean Pierre na Vuningabo Emile Cadet ari nawe kapiteni w’ikipe y’Igihugu.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka