Rutsiro: Nyuma yo kwiyuzuriza sitade harakurikiraho gutangiza amakipe y’akarere

Inama njyanama y’akarere ka Rutsiro yateranye kuwa 14/03/2014 yemeje ko ubuyobozi bw’akarere bwatangira gutegura uko hashyirwaho amakipe akomeye azajya ahagararira akarere mu marushanwa atandukanye cyane cyane ko ako karere kiyujurije sitadi.

Mu mwaka w’imihigo wa 2012/2013 akarere ka Rutsiko kubatse sitade igizwe n’aho kwicara ndetse n’ikibuga cyo gukiniramo ikaba ijyamo abantu bari hagati ya 4000-4500.

Yuzuye itwaye miliyoni 136 z’amafaranga y’u Rwanda, akarere kakaba karayashyikirijwe n’ikigega cya Leta gitsura amajyambere y’uturere n’umujyi wa Kigali, LODA (cyahoze cyitwa RLDSF).

Kuba akarere karubatse sitade nziza, ariko nta kipe gafite ngo ntabwo kibeshye kuko sitade yagombaga kubanza kuboneka kugira ngo yifashishwe mu guteza imbere imikino, n’abashaka gushinga amakipe babe bizeye kuzabona aho bakinira.

Iyi sitade yuzuye itwaye amafaranga miliyoni 136 ni kimwe mu bikorwa by'indashyikirwa byagezweho mu mwaka ushize mu karere ka Rutsiro.
Iyi sitade yuzuye itwaye amafaranga miliyoni 136 ni kimwe mu bikorwa by’indashyikirwa byagezweho mu mwaka ushize mu karere ka Rutsiro.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, yavuze ko gushyiraho amakipe y’akarere byari bimaze igihe bitekerezwaho, haba mu bijyanye n’ubushobozi ndetse n’uburyo byakorwamo. Imikino izibandwaho ni umupira w’amaguru, volleyball, basketball n’umukino wo gusiganwa ku maguru.

Ati “Tukaba duhamagarira Abanyarutsiro n’abandi bose bazi gukina umupira, ko batangira kwisuganya kugira ngo natwe dushyireho ikipe izagerageza kuzana n’ibikombe. Dufite abakinnyi bakomoka mu karere ka Rutsiro bakina muri Rayon Sport FC, mu Amagaju FC, n’ahandi. Abo dushobora kuzabashyira mu ikipe y’akarere kacu ndetse nta n’icyatubuza gushaka abakomoka ahandi ariko ubu tugiye gutangira kwikusanya kugira ngo tugire ikipe ifatika.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere mu karere ka Rutsiro, Nsanzimfura Jean Damascene, niwe njyanama yahaye inshingano zo gushyiraho amakipe y’akarere ka Rutsiro.

Nsanzimfura avuga ko iyo gahunda bayigeze kure, ku ikubitiro hakaba harashyizweho komite ishinzwe siporo mu karere kugira ngo ikurikirane ibijyane n’imikino ndetse n’amakipe y’akarere mu buryo bw’umwihariko.
Akarere kifuza ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2014/2015 hazateganywa miliyoni zitari munsi y’eshanu zizifashishwa mu gukinira igikombe cy’akarere mu mikino itandukanye.

Akarere ka Rutsiro kiyemeje kwita ku rubyiruko rufite impano n'ubuhanga mu mikino itandukanye.
Akarere ka Rutsiro kiyemeje kwita ku rubyiruko rufite impano n’ubuhanga mu mikino itandukanye.

Ayo marushanwa ateganyijwe gitangira nibura mu ntangiriro z’ukwezi kwa karindwi ngo azafasha mu kugaragaza abakinnyi bari hirya no hino mu mirenge n’utugari bifitemo impano n’ubushobozi bwo kujya mu makipe atandukanye y’akarere ka Rutsiro.

Mu Rwanda hasanzwe hari utundi turere dufite amakipe y’imikino, ariko hakaba ubwo utwo turere tuvuga ko twabuze ubushobozi bwo gufasha ayo makipe gukomeza kubaho, agasenyuka nyuma y’igihe runaka.

Bwana Nsanzimfura we yemeje ko akenshi ayo makipe biyagora kubera ko aba yaguze abakinnyi bahenze, barimo n’abavuye hanze y’igihugu bakunze kwitwa abahashyi kuko baba bashaka amafaranga gusa nta yindi ntego bafite mu mikinire yabo.

Ati “twebwe rero turashaka gutangirana n’abakinnyi bavuka ino mu karere ka Rutsiro, bakunda umupira kandi banawuzi, ikipe ikiyubaka, noneho yamara kwiyubaka, ifite n’ubushobozi ikabona gutangira gushakisha abakinnyi bo hirya no hino.”

Nyuma yo kugira sitade isobanutse mu karere ka Rutsiro, harakurikiraho gushaka amakipe akomeye y'akarere.
Nyuma yo kugira sitade isobanutse mu karere ka Rutsiro, harakurikiraho gushaka amakipe akomeye y’akarere.

Akarere karateganya gukorana mu buryo bwa hafi n’abafatanyabikorwa basanzwe bakorera mu karere ku buryo akarere kazajya kagenera iyo kipe ingengo y’imari, ariko ngo n’abafatanyabikorwa bakagira inkunga bongeraho kugira ngo iyo kipe izabashe kuzamuka neza nta gusubira inyuma.

Mu karere ka Rutsiro hagaragaramo abantu bafite impano muri siporo, ikibazo kikaba ari uko badakunda kumenyekana. Icyakora hari bamwe bagiye bagira amahirwe yo kwigaragaza ndetse bakagira n’urwego rushimishije bageraho. Muri bo harimo nk’umuzamu wa Rayon Sport witwa Gerard Bikorimana ukomoka mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Jye icyo giye kubafasha niki gutakambira umuvunyi
rwose abagoboke kubwa amafaranga yanyu bishoboka
ko yariwe,rwose abatabare.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 26-03-2014  →  Musubize

Najye ndemeranya n’igitekerezo kimaze gutangwa!uko mubibona iyi stade kuyubaka yarenza miliyoni 10 nabwo byakabije?none ngo ijana na mirongo?iki ni ikibuga nacyo gisanzwe nta stade mbonye aha!!Amafaranga ya LODA yarariwe rwose nta gushidikanya.

tx.

eva yanditse ku itariki ya: 25-03-2014  →  Musubize

Banyarutsiro bavandimwe rero nsomye iyi nkuru y’iyi stade mwubatse numva wenda birashimishije ariko ndebye igikabyo murimo kuyishyiraho ngo irasobanutse ngo ni agatangaza, ndumirwa. Nawe se stade itagira uruzitiro, ndakeka nta rwambariro, nta misarane, iki ni ikibuga mwaharuye ntabwo ari stade mwubatse. Ahubwo uwabazanira audit akagenzura imikoreshereze y’ayo mafaranga. Ubu se habereye match koko wamenya wishyuza ute? Ubu se uwatera ishoti nini umupira bawugarurira he? Please mukore cloture ubundi mushyireho n’ayo makipe ariko uwumva yumvise.

Muracyabura byinshi mureke kwirarira yanditse ku itariki ya: 24-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka